Uru rukingo rwakozwe n’Ikigo cy’Abashinwa gikora ibijyanye n’imiti cyitwa Sinopharm. Mu igerageza rwakorewe, byagaragaye ko rufite ubushobozi bwa 79% mu kurinda COVID-19.
Rwemejwe nyuma y’izindi zikoreshwa ku Isi muri iki gihe zirimo urwakozwe na Pfizer, AstraZeneca, Johnson & Johnson na Moderna, zose zakorewe mu bihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kimwe n’izindi nkingo za COVID-19, kugira ngo umuntu yizere ko akingiwe neza, azajya ahabwa dose ebyiri, gusa kugeza ubu abari hejuru y’imyaka 18 nibo bemerewe kuruhabwa.
Mbere y’uko rwemezwa na OMS, mu Bushinwa ho rwari rwaratangiye gutangwa aho bibarwa ko dose miliyoni 65 zimaze guhabwa abantu. Rwanatanzwe mu bihugu birimo Pakistan, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Hongrie.
Uru rukingo rubikika neza ugerereranyije n’urwa Moderna cyangwa se Pfizer kuko rugenewe kubikwa ahantu hari ubukonje buri hagati ya dogere Celsius ziri hagati y’ebyiri n’umunani.
Byitezwe ko rugiye kwakirizwa yombi n’ibihugu bikennye cyane ibya Afurika byari bigowe no kubona urukingo mu gihe iki cyorezo gikomeje guca ibintu ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!