Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko muri ibi bihugu abamaze kwandura Ebola barenga 300, mu gihe abo yishe ari 88.
Ati “Haracyari ugushidikanya ku mubare nyawo w’abanduye ndetse n’aho iki cyorezo kigeze kuri ubu. Hejuru y’ibyo haracyari n’ikibazo cyo kumenya abahuye n’abanduye cyangwa abakekwaho kuba baranduye.”
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri ihana imbibi na Uganda na Sudani y’Epfo habonetse umurwayi wa Ebola. Ku wa Gatandatu Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, cyatangaje ko abanduye bageze kuri 336, mu gihe abapfuye ari 87.
Kuri uwo munsi kandi Uganda yatangaje ko yabonye umuntu wa mbere ufite Ebola, ndetse nyuma aza kugwa mu bitaro i Kampala, bituma abamaze kwicwa n’iki cyorezo baba 88. Kuri ubu muri Uganda habonetse umuntu wa kabiri wanduye.
Abanduye bose bari baherutse kugirira ingendo muri RDC.
Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.
Kuba OMS yatangaje ko iki cyorezo cyugarije Isi, bivuze ko ibigo, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikwiriye gushyira imbaraga n’amikoro mu kukirwanya, gusa Tedross yashimangiye ko ibihugu bidakwiriye gufunga imipaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!