00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abana 147 barwaye bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 May 2017 saa 07:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza hari intambwe ishimishije yatewe mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, aho mu 2012 hari abana 2632 barwaye bwaki, ubu bakaba baragabanutse kugera ku 147 naho abasaga 41.6% bafite ibibazo byo kugwingira.

Mu 2012, Nyaruguru yari ifite abana barwaye bwaki basaga 2632, naho abafite ibibazo byo kugwingira bavuye kuri 45.4% mu 2015 bagera kuri 41.6% mu 2016.

Ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyasuraga tumwe mu turere twagize ibikorwa by’icyitegerezo by’ubuzima, Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, Karemera Athanse, yavuze ko ibyo babikesha gahunda y’abajyanama b’ubuzima n’abafashamyumvire yo gusura imiryango.

Yagize ati “Hari gahunda bakurikirana zo kuboneza urubyaro, isuku, mitiweli n’imirire. Iyo bageze mu rugo (abajyanama), hari ifishi buzuza. Urugo basanze nta kibazo rufite muri ibyo, ruba rwujuje ibisabwa. Urufite kimwe cyangwa bibiri, bumvikana uko bizakemurwa. Buri mudugudu kandi uba ufite abantu 15 b’abafashamyumvire basura buri rugo bitewe n’ikibazo rufite, bareba uko bigenda bikemuka.”

Yakomeja avuga iyo fishi ifasha ubuyobozi bw’umudugudu n’izindi nzego kumenya buri rugo ikibazo rufite bukanarushaho kugikurikirana.

Umwe mu babyeyi ukuriye rimwe mu matsinda (ry’abantu 20 rikorera ku kigo nderabuzima cya Kibeho) ahuriwemo n’abafite abana bagaragayeho ibibazo, Mushimiyimana Colette , yavuze ko aya matsinda yagize uruhare rukomeye mu gukemura ikibazo cy’abana bafite ibibazo by’imirire mibi.

Yagize ati “Tugira igikoni cya hano (guhura bagahugurana guteka indyo yuzuye) rimwe mu cyumweru, tugahinga imbuto tukazikoresha igihe twatetse. Hari n’abo twahaye ingurube, inkwavu, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Hari n’ibindi tugira byo gusura ababyeyi mu midugudu tukareba niba ibyo babwirwa babishyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko mu Murenge wa Kibeho gusa hari abana basaga 14 bakigaragaza ibibazo by’imirire mibi, ariko cyane cyane aho haziye gahunda ya Shisha Kibondo n’izindi zo kwita ku babyeyi batwite n’abana; bitanga icyizere ko indwara ziterwa n’imirire zizashira.

Bamwe mu bagore bahuriye mu itsinda ry'abarwaje abana bafite indwara z'imirire mibi
Umwe mu babyeyi ukuriye rimwe mu matsinda ahuriwemo n’abafite abana bagaragayeho ibibazo, Mushimiyimana Colette
Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Nyaruguru, Karemera Athanse
Ikigo Nderabuzima cya Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages