Mu gukemura icyo kibazo hafashwe ngamba zitandukanye zishyizweho n’ubuyobozi zirimo igikoni cy’umudugudu n’akarima k’igikoni.
Ubumenyi budahagije mu bijyanye no gutegura indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga hamwe n’ibirinda indwara ni imwe mu mpamvu ituma hari abana bo mu Murenge wa Cyanika bafite ikibazo cy’imirire mibi kugeza ubwo abashinzwe ubuzima bafata icyemezo cyo kubashyira mu bitaro.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika Sr, Marie Léonille Mwitirehe yavuze ko ibarura bakoze mu 2017, basanze mu murenge wose abana 119 bari bafite imyaka iri munsi y’itandatu bafite ikibazo cy’imirire mibi, abari bafite ikibazo cyo kugwingira ari 61.
Yakomeje avuga ko nubwo umubare w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ugenda ugabanuka kubera ingamba zitandukanye zashyizweho zirimo igikoni cy’umudugudu, hari n’abashyizwe mu bitaro kubera cyo kibazo.
Ati “Nko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2019, abana 22 twabashyize mu bitaro kubera ikibazo cy’imirire mibi, abana umunani barakize turabasezerera hasigayemo 14. Kubashyira mu bitaro si uko baba barwaye barembye, ahubwo ni kwa kundi uba wigisha umubyeyi guha umwana indyo yuzuye ukabona ntabyitaho noneho tukabiyegereza, uwo tubonye amaze kugera ku rugero rwiza ku buryo yakurikiranwa mu gikoni cy’umudugudu tukamusezerera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawayezu Prisca, avuga ko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bukabagaragaza ko muri aka karere hari abana 51.8% bafite ikibazo cy’imirire no kugwingira bafashe ingamba zikomeye.
Ati “Imirire mibi mu Karere ka Nyamagabe irimo kugenda igabanuka kubera imbaraga nyinshi twashyizemo n’ubukangurambaga bwimbitse bukomeje gukorwa.”
Yakomeje agira ati“Gahunda y’igikoni cy’umudugudu iba buri cyumweru nayo irimo kudufasha cyane guhangana n’iki kibazo kuko ubona ko imibare igenda igabanuka. Ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itandatu bazana n’abana babo bagahurira ahantu hamwe bumvikanyeho hanyuma abajyanama b’ubuzima bakabigisha uko bateka indyo yuzuye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hafashwe ingamba y’uko abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije bajya bafatwa nk’abarwayi bagashyirwa mu bitaro bakarwazwa n’ababyeyi babo, bakanigishwa uburyo bateka indyo yuzuye, isuku ndetse n’isukura.
Muri 2017 mu Karere ka Nyamagabe bari bafite abana 870 bafite ikibazo cy’ imirire mibi, ubuyobozi butangaza ko muri Mata uyu mwaka wa 2019 bari basigaranye abana 366.





TANGA IGITEKEREZO