00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba BDO biyemeje gukomeza umutima utabara batanga amaraso

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 June 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Abakozi b’ikigo gikora ubugenzuzi bw’imari n’ubujyanama mu birebana n’imisoro, BDO East Africa Rwanda, batanze amaraso mu rwego rwo gutabara indembe basaba buri wese kugira umutima wo gutanga amaraso hagamijwe gutabara indembe.

Ni igikorwa bakoreye ku ishami rya Kigali rishinzwe gutanga amaraso riherereye hafi n’ibitaro bya CHUK ku wa 10 Kamena 2022.

Uhagarariye BDO EA Rwanda, Habineza Emmanuel, yavuze ko hari gahunda biyemeje ijyanye no kuba buri gihembwe bajya bakora igikorwa kigamije gutabara abari mu kaga.

Yavuze ko gutanga amaraso byatekerejweho mu rwego rwo gutabara kuko mu byo umuntu yagura ntaho yabona agurira amaraso.

Ati “Iki gitekerezo twakigize kuko tuzi neza ko nta ruganda rukora amaraso, iyo umuntu yagize ikibazo cyo kubura amaraso akenera uyamuha. Twaravuze ngo tubanze duhere kuri ibi abantu bashoboye.”

Uyu muyobozi yavuze ko BDO EA Rwanda isazwe ikora ibikorwa bitandukanye by’ubumuntu birimo kuremera abatishoboye no gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umukozi ushizwe ubugenzuzi muri BDO EA Rwanda, Roy Kinoti Kandau yagaragaje ko igikorwa nk’iki cyo gutanga amaraso abantu bari bakwiye kucyitabira mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabura ubutabazi mu gihe hakenewe amaraso.

Yagize ati “Rimwe na rimwe iyo uri muzima ntabwo uba wumva impamvu gutanga amaraso ari ngombwa. Nyamara ntidukwiye gutegereza ko abavandimwe barembera kwa muganga kugira ngo tubone kwirukira gutanga amaraso.”

Ubusanzwe ibikorwa byo gutanga amaraso bikorwa n’umuntu wese ufite hagati y’imyaka 18 na 60 udafite ubundi burwayi, utaryamana n’abantu benshi , utanywa ibiyobyabwenge kandi bigakorwa ku bushake bwe.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC mu ishami rishinzwe gutanga amaraso, ushinzwe ubukangurambaga, Mukamazimpaka Alexia, yavuze ko gutanga amaraso bisobanuye byinshi cyane ko abayakenera ari abarwayi bayandikirwa na muganga bityo ko kuyatanga ari ukurengera ubuzima bwa benshi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC mu ishami ryacyo rishinzwe gutanga amaraso, yerekana ko mu 2021 hatanzwe udusashe tw’amaraso 71.932.

Kugeza ubu RBC ifite intego ko nibura mu 2022 hazaboneka udusashe tw’amaraso 86.050. Imibare igaragaza ko kugira ngo amaraso yifuzwa mu bitaro aboneke byasaba ko haboneka nibura abantu 300 buri munsi batanga amaraso mu gihe ijanisha ryerekana ko mu mwaka ushize abantu 197, 07 ari bo gusa bayatangaga.

BDO no ikigo gifite amashami muri Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi, mu Rwanda n’ahandi.

Ishimwe Daniel ubwo yatangaga amaraso
Gutanga amaraso ni igikorwa cy'ubutabazi kuko nta handi umuntu ashobora kuyagura
Buri wese yabanzaga gusuzumwa mbere yo gutanga amaraso
Aba bakozi bishimiye gutanga amaraso ngo batabare ubuzima bw'indembe
Mbere yo gutanga amaraso hari inyandiko umuntu abanza kuzuza atanga amakuru y'ingenzi
Mukamazimpaka yagaragaje ko hari abadakwiye gutanga amaraso hashingiwe ku myitwarire bafite
Uhagarariye BDO EA Rwanda, Habineza Emmanuel, yavuze ko hari gahunda biyemeje ijyanye no kuba buri gihembwe bajya bakora igikorwa kigamije gutabara abari mu kaga
Umukozi ushizwe ubugenzuzi muri BDO EA Rwanda, Roy Kinoti Kandau yagaragaje ko igikorwa nk’iki cyo gutanga amaraso abantu bari bakwiye kucyitabira

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages