Ni indwara bavuga ko atari icyaduka kuko abakuze batuye kuri iki kirwa bavuga ko babyirutse iriho.
Abakuze batuye kuri iki kirwa bavuga ko bumvaga ababyeyi babo iyi ndwara bayita ikimoso, kuyivura akaba ari ukwahira imiti y’ibyatsi bakayisekura mu isekuru umwana uyirwaye agahabwa amazi yabyo.
Bukumi Olive, uri mu kigero imyaka 30 yabwiye IGIHE afite umwana urwaye ikimoso ndetse anereka umunyamakuru amacupa abiri arimo ibisukika by’icyatsi avuga ko ari umuti wayo.
Ati “Mfite umwana uyirwaye, mbona ari kunanuka cyane kandi ndi kumugaburira, muha imiti yo kwa muganga ntakire. Mbona n’amaraso ari kumushiramo.”
Singirankabo Margarette w’imyaka 60 ahuriza na bagenzi ku bimenyetso by’iyi ndwara, akavuga ko ishobora kuba atari umwihariko ku Nkombo.
Ati “Ikimoso ntabwo ari umwihariko wo ku Nkombo gusa birashoboka ko hari ababa bayifite ntibamenye ko bayifite kubera ko badafite ubabwira ngo iyo ndwara ni iy’n’iyi”.
Josiane Christine, utuye mu kagari ka Bugarura ni umwe mu bo ababyeyi biyambaza ngo abavurire abana indwara y’ikimoso. Avuga ko yakuze abona nyirakuru yahira imiti y’ibyatsi akayisekura akayiha abana avuga ko ari kubavura ikimoso.
Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50, iyo bamuzaniye umwana baje kumuvuza ikimoso akora mu gatuza munsi yibere ry’ibumoso akumva uko umutima w’umwana utera akaba ariho ashingira yemeza niba uwo mwana arwaye ikimoso cyangwa niba atakirwaye.
Mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo kunanuka bikabije kandi umwana arya neza, akagira n’imbeho. Ananirwa kurya kandi akanyuzamo akanakorora.
Ati “Uba ubona yacitse intege cyane, wakora ku ibere rye ugasanga haratera cyane.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo, Ntakirutimana François Xavier, yabwiye IGIHE ko indwara y’Ikimoso ntayo azi, gusa agira abaturage inama yo kujya bajyana abo bana kwa muganga aho kubuhira imiti y’ibyatsi.
Ati "Umwana ntabwo ari uwo guhereza ibyatsi. Abaturage tubagira inama yo kwirinda kuvuza imiti y’ibyatsi kuko ishobora gutera umwana ikibazo cy’umwijima ugasanga akuyemo indwara iruta iyo bashakaga kuvura".
Ntakirutimana yavuze ko ubwo iki kibazo bakimenye bagiye kwifashisha inteko z’abaturage bagashaka amakuru kuri iyi ndwara abatuye ku Nkombo bahimbye "Ikimoso".
Ati "Icyo kimenyetso cyo kunanuka bavuga ni ikimenyetso cy’indwara zituruka ku mirire mibi kandi hano ku Nkombo dufite abana bafite imirire mibi nubwo atari benshi".
Ikigo Nderabuzima cya Nkombo kivurizwaho n’abaturage barenga 20.000 batuye kuri iki kirwa kikaba n’umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!