00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nimero imwe y’umuti wa Asprine Vitamin C yahagaritswe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2025 saa 02:50
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, ku wa 23 Mata 2025 cyahagaritse nimero B6224 y’umuti wa Asprine Vitamin C 330mg/200mg ukorwa n’uruganda UPSA rwo mu Bufaransa.

Rwanda FDA yafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga iyi nimero y’uyu muti ugabanya ububabare n’umuriro yarahinduye ibara, igira ibara ikigina yari isanzwe ari umweru.

Umuyobozi w’ishami ry’iki kigo rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’igeragezwa ryayo, Ntirenganya Lazare, yasobanuye ko ubwo iyi nimero yahagarikwaga, nta makuru y’uwo yagizeho ingaruka yari yakamenyekanye.

Ntirenganya yagize ati “Nta makuru aragaragara agaragaza ko hari abo waba waragizeho ingaruka mu gihugu cyacu.”

Abafite iyi nimero y’uyu muti basabwe guhagarika kuwukoresha, amafarumasi asabwa guhagarika kuwutanga, akanagaragaza raporo y’ingano y’uwo yaranguye, uwagurishijwe n’usigaye ugomba kwangizwa.

Ntirenganya Lazare yatangaje ko nta makuru agaragaza ko hari abo iyi nimero yagizeho ingaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .