Ubu ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) akaba na Visi Perezida wa Mbere w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) ndetse ahagaragariye ishami ry’uburezi muri Afurika mu Rugaga rw’Abaforomo ku Isi (ICN).
Mu kiganiro na IGIHE, Prof Mukeshimana yavuze ko urugendo rwe rwo kwiga ubuforomo rwari rugoye bitewe n’uburezi bwo mu myaka yizemo ariko kandi akishimira ko yaciye agahigo ko kugira impamyabumenyi y’ikirenga mu mwuga abenshi bagifata nk’umwe mu yoroheje mu buvuzi.
Yatangiye kwiga mu 1999 yiga mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana, aharangiza mu 2002 afite amanota meza abona buruse ya Leta yo kwiga mu cyahoze ari (Kigali Health Institute:KHI) mu buforomo ariko mu gashami k’ubuzima bwo mu mutwe ahakura impamyabumenyi ya A1.
Na ho yaharangije afite amanota meza bituma mu 2007 we n’abandi babiri bahabwa izindi buruse zo kujya kwiga muri Kaminuza ya Kwa Zulu Natal muri Afurika y’Epfo, ahakura impamyabumenyi ebyiri zirimo iya A0 na Master’s.
Mbere yo gutangira kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Mukeshimana yigishije mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububayza rya Rwamagana yizemo anakora mu Bitaro bya Ndera igihe gito.
Uyu muhanga mu by’ubuvuzi avuga ko urugendo rwe mu buforomo rwaranzwe cyane n’uburezi bituma abona umwanya wo kubyiga agera ku mpamyubumenyi y’ikirenga na n’ubu ibona umugabo igasiba undi.
Ati “Nasubiye kwiga muri Afurika y’Epfo bigeze mu 2017 mpabwa impamyabumenyi ya ‘doctorat’ mu buforomo mfite imyaka 34. Kugira iyo mpamyabumenyi mbere y’imyaka 35 muri Afurika ni ibintu bishobora abantu bake cyane. Ejo bundi mu 2024 ni bwo nabonye ‘professorat’ mfite imyaka 41. Muri Afurika nta wundi muntu wari wahabwa ‘professorat’ mbere y’imyaka 45, n’abayifite ni bakeya ariko abenshi muri bo bazibona bageze mu myaka myinshi.”
Yakomeje avuga ko no mu Rwanda abafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘doctorat’ mu buforomo kuri ubu batarenga 15 harimo abigisha muri kaminuza n’abandi bari mu nzego z’ubuzima ariko ko nta we ufite iyo mpamyabumenyi ubikora kwa muganga.
Ni mu gihe abafite ‘professorat’ mu buforomo mu Rwanda ari batatu gusa, ariko hakaba hari abandi babiri bari mu nzira zo guhabwa iyo mpamyabumenyi.
Prof Mukeshimana yatangiye kwigisha muri UR mu 2011 ahereye ku cyahoze ari (Kigali Health Institute:KHI) atangira ari umwarimu wungirije kugeza mu 2013 ubwo yabaga umwarimu wa kaminuza byuzuye.
Nyuma ya 2016 yakomeje kuzamuka mu masomo y’ubuforomo ndetse yayoboye by’agateganyo Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza muri UR, mu Ukuboza 2024 agirwa ‘Professeur’; impamyabumemyi itangwa hashingiwe ku bushakashatsi umuntu yakoze.
Agaragaza kandi ko uburezi mu buvuzi bugenda butera intambwe ifatika mu Rwanda kuko kuri ubu amasomo y’ubufuromo we yagiye kwiga muri Afurika y’Epfo mu Rwanda basigaye bayigisha.
Ashingiye ku rugendo rwe mu buforomo, Prof Mukeshimana agira inama abana b’abakobwa yo kwitinyuka no kugira intego kuko ari bwo babasha kugera kure.
Ati “Bisaba ko biha intego y’aho bashaka kugera ariko no gushyiraho uburyo bwo kubicamo kuko ushobora nko kugira imyaka 23 umuryango ukugusaba kurongorwa nyamara wari ugikomeje amasomo. Ugomba guhagarara ku mahitamo yawe kuko byose birashoboka.”
Yibukije umuryango mugari by’umwihariko abafite inzozi zo kuba abaforomo ko ari umwuga bakwiye gufata nk’indi yose y’ubuvuzi kuko wigwa nk’indi kugeza ku rwego ruhanitse ndetse ko ubu n’abagabo basigaye bawukora bitandukanye n’abawufataga nk’uworoheje kandi w’abagore gusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!