Mu gihe hirya no hino mu bitaro byo mu gihugu hakigaragara ikibazo cy’isuku nke bamwe mu baganga, abakozi ndetse n’abaforomo bo mu bitaro bya Ruhengeri bahamya ko umuganda rusange ari igisubizo ku kibazo cy’isuku nke yagiye igaragara hamwe na hamwe mu bitaro byo mu gihugu.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 31 Gicurasi 2014 nyuma y’umuganda rusange bakoreye mu bitaro bya Ruhengeri, aho umuyobozi w’ibi bitaro Dr. Ndekezi Deograthias yibukije abaganga bo muri ibi bitaro ko igikorwa cy’umuganda rusange ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro kandi ko ufite aho uhuriye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda nko gukunda igihugu.
Dr. Ndekezi avuga kandi ko umuganda uzarushaho kubafasha mu bikorwa bijyanye no kunoza isuku muri rusange kandi isuku ikazahindura isura y’ibitaro.
Ati “N’abaganga ni ngombwa ko bakora umuganda rusange bityo bigatuma tugera ku isuku ihamye aho dukorera dore ko rimwe na rimwe twajyaga tubirekera ba rwiyemezamirimo”.
Akomeza avuga ko igikorwa cy’umuganda rusange bacyitezeho inyungu nyinshi kuko hari amafaranga bajyaga baha ba rwiyemezamirimo ariko kuri ubu bakaba hari bimwe bazajya bikorera babicishije mu gikorwa cy’umuganda.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko igihugu kitagira imihanda myiza ngo kigire isuku nke mu bitaro, akaba ari yo mpamvu ubu hariho ubukangurambaga mu bijyanye n’umuganda rusange ugamije kugeza isuku mu kigo ayobora ndetse bakaba barashyizeho na komite ishinzwe ibikorwa by’umuganda.
Umwe mu barwaza barwarije mu bitaro bya Ruhengeri aganira na IGIHE yavuze ko iyo babonye abaganga nabo bitabiriye ibikorwa by’umuganda rusange kandi barize, nkawe utarabashije kubona amahirwe yo kugera mu ishuri bimutera imbaraga zo kurushaho kwitabira gahunda za Leta harimo n’umuganda rusange kuko ngo bimwereka isomo ry’imyumvire yari asanganywe yuko abize batitabira ibyo bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO