Ibi yabitangaje ku wa 9 Kamena 2026 ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu Rwanda hari ibitanda birenga 9000 biri mu mavuriro atandukanye, bikaba bidahagije abarwayi bahari, kuko hari n’ababiryamaho igihe kirekire bitewe n’uburwayi bafite.
Biri mu bikorwaremezo by’ubuvuzi u Rwanda rufite birimo ibitaro bikuru umunani, ibitaro bine by’intara, ibitaro 40 by’uturere, ibigo nderabuzima 515 n’amavuriro mato 1.243.
Mu ngamba ziteganyirijwe iki kibazo, Dr. Nsanzimana yavuze ko hakenewe byihuse, ibitanda nibura 3000 mu gihugu cyose, kandi bigiye gushyirwaho vuba.
Yagize ati “Twasanze rero tugomba kubona ibitanda 3000 byihuse kugira ngo twuzuze icyuho cyabyo. Nkurikije ibyo twaganiriye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ibyo bitanda ntibitinda kuza.”
Bimwe mu bitaro bizongerwa ibitanda harimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Ibi bitaro bigiye kwimurirwa i Masaka bizaba bifite ibitanda 800 bivuye ku bigera kuri 400.
Ibitanda kandi bizongerwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal na byo biri kuvugururwa aho bizava ku ku bitanda 167 bifite ubu bikagera ku bitanda 600. Ibindi bitanda bizongerwa mu bitaro birimo ibya Nyamata byo mu Bugesera.
Urujya n’uruza rw’abasura ndetse n’abarwaza abarwayi na rwo rwagaragaye mu ntandaro y’ubu bucucike, ku buryo na byo biri mu bigomba kwitabwaho hakarebwa uko rwagabanywa nta gihungabanyijwe.
Dr. Nsanzimana yatanze urugero nko muri CHUK, aho ibi bitaro biba bifite abarwaza 1000 ku munsi, agaragaza ko hari ababa badakwiye kuba bari mu bitaro kuko baba batarwaye.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko zimwe mu mpamvu zijyana abo bantu mu bitaro zirimo guteka no gufura imyenda, ko ibyo bigiye kujya bikorwa n’ibitaro abarwaza bakaba bake.
Gahunda yo gutekera abarwayi yatangiye mu bitaro bimwe na bimwe igiye kugezwa mu bitaro byose, hashyirweho n’imyenda y’ibitaro izajya ihabwa abarwayi bambara mu gihe baharwariye, ibitaro bikaba ari na byo bizajya biyikorera isuku.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!