00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo 30 bo mu Rwanda barwaye kanseri y’ibere mu 2021

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 October 2022 saa 01:54
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima RBC, Dr Uwinkindi François yasabye abagabo kumenya ko kanseri y’ibere atari indwara ifata abagore gusa ko nabo bakwiriye kwitwararika ndetse bakayisuzumisha.

Ukwakira ni ukwezi kwahariwe gukora ubukangurambaga bwimbitse kuri Kanseri y’ibere mu Isi yose kuko ari indwara iri mu zihangayikishije kandi zitwara abantu benshi.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo mu 2020 yagaragaje ko mu bagore bagera kuri miliyoni 2,3 basanganywe kanseri y’ibere, abagera ku bihumbi 685 bahitanywe nayo.

Mu Rwanda naho irahangayikishije kuko nko mu 2021 habaruwe abagera ku bihumbi 4890 barwaye kanseri muri rusange, kanseri y’ibere niyo yari yiganje kurusha izindi kuko yari ku kigero cya 13.7%.

Ubusanzwe abantu bamenyereye ko ubu bwoko bwa kanseri y’ibere bwibasira abagore nyamara imibare ya RBC igaragaza ko umwaka ushize mu bantu 650 basanganye iyi ndwara abagera kuri 30 bari ab’igitsina gabo.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri iyi kanseri y’ibere, mu birori byateguwe n’Umuryango Breast Cancer Initiative East Africa, BCIEA, Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima RBC, Dr Uwinkindi François yavuze ko abantu badakwiriye kuyifata nk’indwara y’abagore.

Yavuze ko kubera kutumva ko abagabo na bo bashobora kuyirwara usanga baza kuyivuza batinze.

Ati "Kubera ko baba batumva ko bayirwara nabo baza bitinze. Akenshi iyi kanseri y’ibere itangira ari akabyimba kaje mu ibere gashya. Niba uri umugabo usanzwe ufite amabere atanumvikana ugasanga amabere yabyimbye wagakwiriye kujya kwa muganga."

Yakomeje avuga ko igiteye inkeke ariko iyi ndwara iri no kwibasira bantu bakiri bato kandi bakajya kuyivuza imaze kugera ku kigero cyo hejuru.

Ati "Ikibazo dufite ni uko tukibona abantu bafite kanseri iri ku rwego ruri hejuru y’aho yatangiriye ku buryo tuba tutakibashije kubakiza kandi igafata abagore bakiri batoya bagikeneye konsa no gushabikira imiryango yabo."

Yemeza ko ubukangurambaga bufasha mu gutanga amakuru ndetse abayabonye bakayakoresha uko bikwiriye bisuzumisha hakiri kare.

Ati "Turakangurira abagore kwisuzumisha byibuze inshuro imwe buri kwezi kugira ngo arebe niba nta gishya cyaje ku ibere rye na cyane ko twahuguye ibigo nderabuzima ku buryo ashobora kugerayo bakamufasha."

Kanseri y’ibere igira inzego enye iyo yageze ku rwego rwa gatatu cyangwa urwa kane kuyivura biba bigoye ndetse kenshi ntibiba bigishoboka.

Umuyobozi wa BCIEA, Philippa Kibugu-Decuir, ni umwe mu bakize kanseri y’ibere. Avuga ko ategura iki gikorwa ngo hatangwe ubutumwa bwibutsa abantu kuyipimisha hakiri kare uyisanzwemo agahabwa ubufasha.

Ati "Uku ni ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere. Buri munsi mu minsi igize uku kwezi nishimira ko nayikize, nahereye ku itariki ya mbere, ku ya munani ntegura urugendo rw’ubukangurambaga, uyu munsi hateguwe umusangiro."

Philippa Kibugu avuga ko azakora uko ashoboye kose ngo abantu bamenye iyi ndwara na cyane ko yamutwariye umuvandimwe kubera kuba mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere bidafite ubushobozi buhagije bwo kuyivura.

Ati "Impamvu nayikize ni uko njye nabaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bigaragaza itandukaniro hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibikiri kwiyubaka mu kwita kuri iyi ndwara ihangayikishije."

"Ihungabana nagize ryo kubura uwanjye, ndetse n’intsinzi yo gukira iyi ndwara nibyo byatumye ngaruka mu Rwanda kugira ngo nanjye nshyireho ibuye mu kuyirwanya. Ni nayo mpamvu nashinze uyu muryango."

Murekatete Clementine wakize iyi ndwara ubwo yari igeze ku kigero cya gatatu, yavuze ko "kuyirinda biraruhije, abantu bagakwiriye kumenya ko ibaho yaba umwana cyangwa umukuru. Nibayimenya hakiri kare bazavurwa bakire."

Ni ubukangurambaga bwahuje abana n’abakuru kuko buri wese aba afite ibyago byo kuba yayandura bityo baramutse bayivuje hakiri kare iyi mibare yagabanuka aho kwiyongera.

Umunyeshuri wo muri Green Hills Academy, Anandi Kolluru w’imyaka 15, yavuze ko yabimenye abyumvise ku ishuri ryabo, atazi ibyo ari byo nyuma aza kumenya amakuru ajyanye nayo bityo nawe ajya mu rugamba rwo kuyimenyesha abandi.

Ati "Nabyumvise ku ishuri ntazi iyo bijya, umwe mu banyeshuri bagenzi banjye aramfasha ndasobanukirwa, ndabikurikirana nanjye niyemeza kujya mu bukanguramba. Ntabwo ndi mutoya ku buryo ntagira uruhare rwafasha abandi cyane cyane abo mu kigero cyajye."

Kugeza ubu mu Rwanda uburyo bwose bwo kuvura iyi Kanseri burahari. Burimo ubwo kuyivura hifashishijwe uburyo bwo kubaga, gutanga imiti cyangwa gushiririza igice yagaragayeho.

Gusa haracyari ikibazo cy’abaganga b’inzobere mu kuyivura kuko mu 2019 mu gihugu cyose hari abaganga 10 bafite ubumenyi bwo kubaga muri rusange bavurira ku bitaro bitandukanye n’umwe wabizobereye mu kuyivura (spécialistes).

Umuyobozi wa BCIEA, Philippa Kibugu-Decuir yakira umwe mu bitabiriye gahunda yo gusoza icyumweru cyo kurwanya kanseri y'ibere
Iki gikorwa cyahurije hamwe abakozi b'inzego zifite mu nshingano ibijyanye no kurwanya kanseri y'ibere hirya no hino ku Isi
Buri wese witabiriye iyi gahunda yahavuye yiyemeje gutanga umusanzu we mu kurwanya kanseri y'ibere
Umuyobozi wa BCIEA, Philippa Kibugu-Decuir aganira na Kalima Jean Malic uyobora Rotary Club Kigali Mont Jali ifasha mu bikorwa byo gutera inkunga abatishoboye birimo n'ibijyanye n'ubuvuzi
Abitabiriye iki gikorwa bafashe umwanya wo gusenga no kuzirikana ububi bw'iyi ndwara
Iki gikorwa cyaranzwe n'ubuhamya bw'abakize kanseri y'ibere, abazi abayirwaye ndetse n'abayirwajije
Kanseri y'ibere ni imwe mu ndwara zihangayikishije Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi yagaragaye muri iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri kanseri y'ibere
Buri Munyarwanda yasabwe umusanzu mu kurwanya kanseri y'ibere, aha Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamazi yari akurikiranye ubuhamya bw'Umuyobozi wa BCIEA, Philippa Kibugu-Decuir wayikize
Umuyobozi wa BCIEA, Philippa Kibugu-Decuir yavuze ko rugendo rwe rwo gukira kanseri y'ibere n'uko yahagurukiye kuyirwanya
Anandi Kolluru wiga muri Green Hills yavuze ko nk'abana b'abakobwa nabo bagira icyo bakora mu kurwanya kanseri y'ibere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages