00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gashumba yagaragaje ko Malaria ari indwara yakwirindwa burundu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 January 2020 saa 08:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko Malaria n’izindi ndwara zititabwaho uko bikwiye ziri mu bikomeje gushegesha Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi ko uburyo buhamye bwo kuzirandura ari ukongerera urwego rw’ubuvuzi ingengo y’imari no kuzibukira inkunga z’Amahanga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rigaragaz ko Malaria ari imwe mu ndwara zishobora kwirindwa no kuvurwa ariko ikiri ikibazo ku batuye Isi.

OMS ivuga ko nibura buri minota ibiri Malaria yica umwana umwe. Nibura kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi baba bafite ibyago byo kwibasirwaa n’iyi ndwara.

Uyu muryango mu 2018 wasohoye raporo igaragaza ko abantu ibihumbi birenga 405 bishwe na Malaria mu gihe mu 2017 yari yishe abasaga ibihumbi 416.

Mu 2018, abo yagaragayeho bari miliyoni 228 mu gihe mu mwaka wawubanjirije bari miliyoni 231.

OMS igaragaza ko abantu barenga miliyari 1.5 ku Isi bafite ibyago byo kurwara indwara zititabwaho uko bikwiye zirimo iziterwa n’umwanda nka Bilharzia, inzoka zo mu nda, indwara y’ibitotsi n’izindi.

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2020 ubwo yafunguraga inama itegura inama yiga ku kurandura Malariya n’indwara zititwabwaho uko bikwiye izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri Gashumba yagarutse ku bukana bw’izi ndwara.

Ati “Umuntu umwe muri batanu agirwaho ingaruka n’indwara zititabwaho uko bikwiye. Buri mwaka Malaria yica abantu barenga ibihumbi 405, biganjemo abana, aho abarenga 90% ari abo ku mugabane wa Afurika. Malariya n’izi ndwara zititabwaho uko bikwiye zibasira cyane abana n’abagore, zigashegesha ubuzima, ubutunzi n’ubuzima bwacu.”

Minisitiri Gashumba yavuze ko zigira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abatuye Isi, anagaruka ku byakorwa ngo zikumirwe.

Ati “Ni indwara zirindwa, zivurwa kandi tuzi ibikenewe kugira ngo tuzishyire ku iherezo. Kurwanya izi ndwara, tugomba gushyira imbaraga mu gushimangira ingamba zirambye, kubigira ibyacu mu giturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kongera ingengo y’imari no guhanga udushya.”

Muri iyi minsi mu bihugu byinshi, cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afurika usanga urubyiruko rwihariye umubare munini w’abaturage bifite, nko mu Rwanda nibura rwihariye 70% by’abaturage bose. Bisobanuye ko ari imbaraga ntagereranywa mu kurwanya izi ndwara zugarije ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Ati “Kugira ngo tugere kuri Afurika twifuza, nk’uko bikubiye mu cyerekezo 2063 tugomba kongera amafaranga tugenera urwego rw’ubuzima mu ngengo y’imari y’ibihugu byacu. Ubuzima n’iterambere biri mu nzego u Rwanda n’ibindi bighugu byinshi bya Afurika bishyize imbere.”

Inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma z’ibihugu bikoresha Icyongereza iheruka kuba mu 2018 yemerejwemo ingamba zihamye zo kugabanya malariya nibura kimwe cya kabiri bitarenze 2023 no gukusanya miliyari 1.5$ yo kurwanya indwara zititabwaho uko bikwiye.

Mu masezerano ibihugu bya Afurika byashyiriyeho umukono Abuja muri Nigeria, yerekeye kurwanya Malaria, byiyemeje gukoresha nibura 15% by’ingengo y’imari mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ati “Kurambiriza ku nkunga z’abanyamahanga zikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi n’iterambere byacu ntabwo ari uburyo burambye.”

Minisitiri Gashumba yavuze ko u Rwanda gushora mu rwego rw’ubuzima kimwe cya gatanu cy’amafaranga rukoresha.

Yavuze kandi ko rwakoze ibishoboka byose mu kurwanya indwara zifatwa nk’izititabwaho uko bikwiye na Malaria aho by’umwihariko rugiye gutangiza ubukangurambaga bugamije kuzikumira, buzamara amezi atandatu hibandwa ku guteza imbere ingamba zafashwe.

Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, yavuze ko Malaria n’indwara zititabwaho uko bikwiye ziri mu zisubiza inyuma iterambere ry’ibihugu kandi ko zitarandurwa igihe hadafashwe ingamba zitandukanye n’iziriho.

Ati “Ntabwo bikwiye ko abantu muri Afurika bakomeza kwicwa n’indwara zivurwa zigakira.”

Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya malaria[RBM Partnership to End Malaria], Dr Abdourahmane Diallo, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzim no kunoza ingamba mu gukumira Malaria n’indwara zititabwaho uko bikwiye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu 2019 Malaria yagaragaye ku bantu miliyoni 3.7 bavuye kuri miliyoni 4.8 yagaragayeho mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bisobanuye ko abo yagaragayeho bagabanutseho 21% hagati y’iyo myaka.

Abo Malariya yishe bageze kuri 264 mu mwaka w’ingengo y’Imari ushize wa 2018/2019 mu gihe wa 2016/2017 bari 663. Bisobanuye ko habayeho igabanuka rya 60%.

Iyi nama nama yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Minisitiri Gashumba ubwo yafunguraga iyi nama, yagaragaje ko kurandura malaria bishoboka
Umujyanama mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima, Noella Bigirimana niwe wari umusangiza w'amagambo w'ibiganiro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ihuriro ry'abayobozi rishinzwe kurwanya Malaria muri Afurika,Joy Phumaphi ari gutanga ikiganiro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick ari gutanga ikiganiro
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda Dr Kasonde Mwinga yagaragaje ingamba zo kurwanya malaria
Umuyobozi w'Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya malaria, Dr Abdourahmane Diallo ari gutanga ikiganiro
Umuyobozi w'Ihuriro rigamije kurwanya indwara zititabwaho, Dr Thoko Elphick-Pooley ari gutanga ikiganiro
Umwe mu bitabiriye ari gutanga ibitekerezo
Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moise

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages