Mu cyumweru gishize nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryemeje ko mu ntara ya Bas Uele muri RDC hagaragaye indwara ya Ebola, ndetse ko hari abagera kuri batatu imaze guhitana.
Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2017, nibwo batangiye gusuzuma abinjira mu Rwanda hakoreshejwe ibipimo by’umuriro bidasaba ko bagukoraho.
Abantu bose bazajya basangana umuriro uri ku kigero cyo hejuru n’ abamaze iminsi itarenze 22 bavuye mu duce two muri RDC Ebola yagaragayemo, bazajya bakumirwa kwinjira mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Minisante, uku gupima bizanakomeza gukorerwa ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, hakoreshejwe icyuma cyabugenewe (heat scan).
Minisante kandi yongeye guhumuriza Abanyarwanda ivuga ko gusuzuma abinjira mu gihugu atari uko Ebola yagaragaye mu Rwanda, ahubwo ari uburyo bwo kwirinda.



















TANGA IGITEKEREZO