Inkunga yatanzwe na IHS Towers Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 128.5 Frw, Minisante izayifashisha mu kongerera ubushobozi ibitaro bivurirwamo abarwayi ba COVID-19 birimo ibya Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, ibya Kibungo mu Burasirazuba, ibya Kinihira byo mu Majyarugu n’ibya Kabgayi biri mu Majyepfo.
Umuhango wo gutanga iyi nkunga wabereye ku cyicaro cya Misante kiri mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Werurwe 2021.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yashimiye IHS Towers Rwanda ku gikorwa cy’ubwitange n’umuhate ikomeje kugaragaza muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri rusange rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Ati "Minisiteri y’Ubuzima irashimira byimazeyo ubuyobozi bwa IHS Towers ku bw’iyi nkunga ikomeye duhawe. Twishimiye ko mukomeje kudufasha guhangana na Covid-19. Iyi ni inkunga ikomeye, kuko turi muri gahunda zo kwagura ahavurirwa abarwayi ba COVID-19. Mufashije Abanyarwanda muri rusange ariko kandi munafashishe abakiliya banyu."
Umuyobozi wa IHS Towers Rwanda, Amida Azeez, yashimiye Minisiteri y’Ubuzima, umuhate igaragaza mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, anavuga ko mu kigo ayoboye bishimira kandi bagaha agaciro amahirwe yo gukorera mu Rwanda.
IHS Towers Rwanda yahaye Minisante inkunga y’amafaranga nyuma y’uko muri Nzeri yari yayishyikirije ibikoresho nk’udupfukamunwa, Face Shield n’ibindi birimo ibyuma bikoreshwa mu kongerera umwuka umurwayi wa COVID-19 urembye, byari bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!