Marburg yabonetse bwa mbere mu Rwanda muri Nzeri 2024, igaragaye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kubera umurwayi wahavurirwaga wari warayanduye, nyuma igera no muri CHUK ijyanyweyo n’umuganga wari wagiye gutanga ubufasha.
Iyi ndwara yageze muri ibi bitaro bibiri yibasira abaganga cyane kurusha abandi kuko 80% by’abayanduye ari abaganga by’umwihariko abavura indembe.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024 yatangaje ko bamwe mu bari bafite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu kuvura indembe bitabye Imana bazize icyorezo cya Marburg, bityo hari gushakishwa abandi baganga bavuye hanze y’igihugu kugira ngo kizibwe.
Yagize ati “Ubu rero icyo turi gukora ni uko tugomba kubavana hanze y’igihugu, ubwo bushobozi bw’abitabye Imana ntabwo dufite hano ari na cyo cyuho cy’igihe kirekire tuzakomeza kubaka muri gahunda yacu ya 4x4. Serivise yitwa ‘ICU Critical Care’ ni serivise twashyizemo imbaraga cyane kugira ngo dusimbure abo ngabo, ariko tunagire benshi mu gihugu.”
“Hari abo twabonye baje kudufasha bavuye no mu bindi bihugu barahari, ntabwo basimbura bose ariko nta n’ugufasha utifashije, natwe imbaraga dufite mu gihugu turi kuzisaranganya kugirango icyo cyuho kitaba kinini.”
Dr Nsanzimana yahamije ko nyuma y’urupfu rwa bamwe mu baganga habayeho gusaranganya abaganga bavuye muri CHUB bashobora kuvura indembe bajya gukorera mu bitaro by’i Kigali.
Uretse abaganga bake basanzwe mu gihugu, u Rwanda rumaze kwakira abaganga bavura indembe batanu bavuye muri Uganda, abaganga 10 baturutse muri Siera Leone ndetse na 11 baturutse mu Bwongereza.
Kugeza ubu hamaze gukingirwa abarenga 1700, barimo abaganga kuko ari na bo byatangiriyeho.
Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko abanduye Marburg ari 66, barimo babiri bakitabwaho n’abaganga, 49 bakize na 15 bitabye Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!