Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwaTwitter rwa Minisante igaragaza ko igiye gutangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu korohereza abantu kubona amakuru ajyanye n’imyanya y’akazi.
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Minisiteri y’Ubuzima inejejwe no kumenyesha abakora mu rwego rw’ubuzima n’abifuza kuhakorera ko izatangiza vuba uburyo bw’ikoranabuhanga bugamije kuborohereza kubona amakuru ajyanye n’imyanya y’akazi, kwimurirwa ahandi no gukurikirana aho ubusabe bw’akazi cyangwa kwimurwa bugeze.”
Uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kwifashishwa na Minisante ni ubusanzwe bwifashishwa mu gutanga akazi ku bigo bya Leta bwa e-recruitment kandi bumaze kugaragaza ubudasa kubera ko bwagabanyije itangwa rya ruswa mu bashaka n’abatanga akazi.
Minisante yatangaje ko ubu buryo buzafasha abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’abifuza kuhakorera kubonera ku gihe amakuru ajyanye n’imyanya y’akazi iri mu mavuriro, aho ubusabe bugeze ndetse n’amakuru ajyanye n’aho isabwa ryo kwimurwa rigeze.
Ubu buryo (system) bufite ubushobozi bwo kwemera ko ibisabwa kuri uwo mwanya uwaka akazi abyujuje, yemererwe gukora ikizamini cyangwa ntiyemererwe.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kubwira IGIHE ko urwego rw’ubuvuzi muri ibi bihe rufite umubare munini w’abarwayi utangendanye n’uw’abaganga.
Ati “Gusa uyu munsi ntitwirengagiza ko dufite umubare munini w’abarwayi batugana utagendanye n’uw’abaganga bashinzwe kubavura.”
“Ibi nabyo turabikoraho binyuze muri za porogaramu zo kwigisha abaganga n’abandi bakora imirimo ijyanye n’urwego rw’ubuzima, tukaba kandi tunashyiraho gahunda zo gukarishya ubumenyi ku basanzwe muri iyo mirimo. Impinduka zisaba igihe ariko hari ikiri gukorwa.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba abaganga, abaforomo n’ababyaza bakunze kugaragaraza ko bakora akazi gakomeye kandi bari mu bafite umushahara muto, hari ibiraje ishinga minisiteri ayobora birimo guteza imbere ubuvuzi ku buryo ubukora abikora yishimiye umurimo akora n’uvurwa akanyurwa na serivisi yahawe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!