Ibi bitangajwe nyuma y’uko umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter yanditseho atabaza Perezida Paul Kagame avuga ko hari abanyeshuri bafashwe n’indwara y’amashamba ndetse ikigo bigaho kigafungwa.
Uwo muntu yanditse ati “Abana bacu bamerewe nabi, ibigo by’amashuri bimwe byamaze gufunga imiryango kubera icyorezo cy’amashamba, nta n’urukingo ruri ku bitaro. Dukeneye mu by’ukuri ubufasha bwawe.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye IGIHE ko nta makuru minisiteri irahabwa ku bijyanye n’iyo ndwara ariko yatangiye gukurikirana ngo imenye niba aribyo koko kugira ngo itange ubutabazi.
Ati “Ni amakuru twahawe ariko kugeza ubu ntaho baratubwira ko hari abagaragaweho iriya ndwara, natwe tugiye kubikurina, twamusabye kutumenyesha aho yabibonye.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyahise gisubiza uwo muntu cyifashishije urukuta rwa Twitter, kimushimira ku makuru atanze, kimumenyesha ko icyo kibazo kigiye gukurikiranwa.
Ubutumwa cyanditse bugira buti “Itsinda rishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo rirakurikirana ikibazo cy’ubwo burwayi buzwi nk’amashamba mu kinyarwanda, rinateganye ibikorwa bwo kuburwanya.”
Urakoze @tmarcg ku makuru utanze. Itsinda rishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo rirakurikirana ikibazo cy'ubwo burwayi buzwi nk'amashamba mu kinyarwanda, rinateganye ibikorwa bwo kuburwanya. https://t.co/PZd7NAMptx
— RBC-Rwanda (@RBCRwanda) February 28, 2020
Umwe mu bakoresha nimero ihamagarwa n’abashaka serivisi ku kigo cya ‘Discovery International School’ cyavugwagamo iyi ndwara, yabwiye IGIHE ko ayo makuru ntayo azi, cyane ko kugeza ubu abanyeshuri bari mu karuhuko kagufi.
Ati “Ubu turi mu karuhuko ‘Mid Term Break’ wabaza uwo muntu aho yabikuye, njyewe ntabwo mbizi.”
Indwara y’amashamba ni imwe mu zandura. Kuyirinda bisaba ko uwagaragaje ibimenyetso byayo yirinda ndetse arindwa kwegera abandi nibura mu gihe cy’iminsi itanu uhereye ku munsi wa mbere yagaragajeho ibimenyetso.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara birimo nko kugira umuriro, gutakaza ubushake bwo kurya, kubabara mu gihe umuntu ahekenya, kubyimba kw’ibice biherereyemo izo mvubura.
Mu gihe hagize ugaragaza ibimenyetso by’amashamba, abantu bagirwa inama yo kwihutira kubimenyesha inzego z’ubuzima ku murongo wa telefone utishyuzwa ariwo ’114’ no kugana ikigo nderabuzima kibegereye kugira ngo bahabwe ubufasha.
RBC ivuga ko iyi ndwara igira urukingo ariko rutari ku rutonde rw’inkingo zisanzwe zihabwa abana muri gahunda y’igihugu y’ikingira.
Ivuga ko hari gahunda yo kwinjiza urukingo rw’indwara mu zisanzwe zihabwa abana muri gahunda y’igihugu y’ikingira. Urukingo rwayo rukazahuzwa n’urw’iseru na rubeole, abana bakazajya baruhabwa rukomatanyirijemo izo eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO