Imibare yo mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yagaragazaga ko uyu munsi Igihugu gifite abaganga barenga ibihumbi 25 bigateganywa ko gahunda ya 4x4 izabageza kuri 58.582 mu 2028.
Ni gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$, kandi umwaka wa 2024 urangiye hashyizweho itafari rigaragara.
Raporo ya Minisante y’ibyakozwe uyu mwaka igaragaza ko 2024 isize iyo minisiteri ibonye inkunga ya miliyoni 62$ (arenga miliyari 86,3 Frw) yafashije mu bijyanye no guha abanyeshuri buruse zo kujya kwiga, guteza imbere imfashanyigisho, kugura ibikoresho, kubaka ibikorwaremezo no kubisana n’ibindi biri mu murongo w’iyo gahunda.
Kuko mu bigize iyo gahunda harimo no kongera amashuri yigisha iby’ubuvuzi, 2024 isize ayigishirizwamo ababyaza ageze kuri 11 avuye kuri ane, mu gihe ayigishirizwamo abaforomo yiyongereyeho ane agera kuri 12.
Mu kongera amashuri kandi yigisha ubuvuzi, African Health Sciences University – AHSU yahawe ibyangombwa byose biyemerera gukorera mu Rwanda ndetse yatangiye kwakira abashaka kuba inzobere mu buvuzi bunyuranye guhera mu Ugushyingo 2024.
Ni na ko byagenze kuri University of Medical Sciences and Technology (UMST) na yo yahawe ibyangombwa biyemerera kwigisha abanyeshuri b’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami y’ubuvuzi rusange n’ubw’amenyo.
Uyu mwaka usize abanyeshuri binjira mu bijyanye n’ubuvuzi bikubye inshuro 3,7, bijyana no gushyiraho abarimu b’inzobere bahawe akazi kugira ngo himakazwe uburezi bufite ireme.
Minisante kandi yashyizeho uburyo bwo guhugura inzobere z’abaforomo bushya ndetse bugezweho, bumeze kimwe n’ubukoreshwa mu guhugura abaganga bashaka kuba inzobere mu buvuzi runaka.
Kaminuza y’u Rwanda kandi muri uyu mwaka yubakiwe ubushobozi buyifasha kongera umubare w’abiga Master’s mu buvuzi, aho biyongereyeho 40%.
Muri iyo gahunda kandi hongewemo porogaramu ebyiri za Master’s zirimo iyigisha ibijyanye n’indwara zifata amaso n’ibijyanye no gutahura indwara.
Byajyanye no kwagura gahunda yo kongera abaganga b’inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore, aho porogaramu yaguriwe mu bitaro 10 byigisha ku rwego rwa kabiri.
Hatoranyijwe abaganga b’inzobere bafite ubushobozi bwo kuvura no kwigisha, bashyirwa muri bya bitaro 10 ngo bafashe mu kwigisha inzobere mu kuvura indwara z’abagore.
Hoherejwe inzobere ebyiri kuri buri bitaro, zijyana n’itsinda rizifasha nk’ababaga, abita ku bana, abatera ikinya, n’abandi ku buryo batanga serivisi nk’izitangirwa mu bitaro bine byari bisanzwe byigisha.
Ni gahunda yari isanzwe ibera mu bitaro bine birimo ibya Gisirikare by’i Kanombe, ibyitiriwe Umwami Faisal, ibya kaminuza bya Kigali n’ibya Butare byari bimaze igihe bitanga amasomo yigiwe ku murimo.
Niba abarimu babiri bashobora kwigisha abanyeshuri b’inzobere bane, ukoze imibare ubona ko ari abanyeshuri 40, wakongeraho 20 bo mu bitaro byari bisanzwe ukabona ko ari inzobere 60 u Rwanda ruzaba rufite mu myaka ine, ibizaba bibayeho bwa mbere mu mateka.
Ubufatanye bwa Minisante n’ibigo mpuzamahanga bwatumye icyiciro cya mbere cy’abaganga 44 boherezwa muri Ethiopia, aho bazava ari inzobere mu kuvura indwara zikomeye zitandukanye.
Mu gukomeza guteza imbere uburezi mu by’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda hashyizwemo porogaramu 13 zitanga amahugurwa y’umwihariko.
Porogaramu ijyanye no kwigisha ibijyanye no gusimbuza impyiko yaratangijwe, mu gihe ibitaro bya mbere byita ku bakuze byatangiye gutanga serivisi.
Porogaramu eshatu nshya zijyanye no guhugura inzobere mu buvuzi zaratangijwe. Zirimo izijyanye no kuvura kanseri, kwita ku bana bataravuka n’impinja, n’izijyanye no gusimbuza impyiko.
Kugeza ubu hari amahugurwa mu buvuzi bunyuranye 11 ari guhabwa abaganga batandukanye, aho 13 basoje mu 2024.
Abaganga 26 ubu bari guhabwa amahugurwa ataboneka mu Rwanda. Bari kwigira muri Kenya, Ethiopia, u Buhinde, Israel, u Bufaransa no muri Tanzania. Bazaza na bo ari inzobere mu buvuzi butandukanye.
Hasinywe amasezerano atandukanye n’ibigo byo muri Afurika, Aziya, u Burayi, Amerika n’ibihugu byo muri Caraïbes.
Ni mu gihe abandi 45 bamaze kwemererwa guhabwa amahugurwa atangirwa mu Rwanda.
Minisante igaragaza ko nubwo hakozwe byinshi hakiri imbogamizi zitandukanye zishingiye ku mikoro, kuko nk’ubu mu 2025 hari amahirwe 8350 yo guhabwa amahugurwa ariko abagera kuri 1418 gusa bangana na 17% ni bo bamaze guhabwa buruse zo kujya kwiga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!