00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 33,5 Frw zizifashishwa mu kubaka Ibitaro bya Muhororo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 March 2026 saa 07:48
Yasuwe :

Abakora n’abivuriza ku Bitaro bya Muhororo bishimira ko ibi bitaro bigiye kuvugururwa bakavuga ko kuba byari bito, binashaje byagiraga ingaruka ku mitangire ya serivisi bikabatera impungenge z’ubuzima n’umutekano.

Ibitaro bya Muhororo byubatswe mu kagari ka Kamasiga mu Murenge wa Gatumba mu 1952. Icyo gihe abakoloni bashakaga ko bijya bivura abacukuraga n’abacukuzaga amabuye y’agaciro. Ubu bigiye kubakwa bundi bushya hakoreshwe miliyari 33,5 Frw.

Mukeshimana Jeanne wivuriza kuri ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero avuga ko yigeze kuhabyarira bamuryamishanya ku gitanda n’undi mubyeyi na we wabyaye, kubera ubuto bwabyo.

Ati "Icyo gihe naraye nshikagurika, mfite ubwoba ko nshobora kuryamira umwana agapfa. Ikindi buriya iyo abantu bacucitse noneho kwa muganga bashobora kwanduzanya indwara. Amakuru y’uko byenda kubakwa turayumva icyo twasaba ni uko byakwihutishwa".

Soeur Mukankusi Annociata ukora muri ibi bitaro avuga ko kuhatangira serivisi bibabangamira kuko ari hato, byagera ku ho babyarira bikagorana kurushaho.

Ati "Aho babyarira ni hato cyane. Aho bakirira abarwayi ni hato, ndetse n’ahashirwa impinja zavutse igihe kitageze na ho ubona hatajyanye n’igihe".

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko mu gihe cya vuba serivisi zigiye kwimurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rususa, inyubako z’Ibitaro bya Muhororo bigasenywa kugira ngo haboneke ubutaka bwo kubakaho ibitaro bishya bijyanye n’igihe.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine avuga ko ari ngombwa ko byubakwa bundi bushya kuko bishaje ku buryo kubisana bitaba bihagije.

Ati “Nk’aho bakirira indembe ni hato, no kubona aho dushyira ibitanda ubwabyo biba bigoye, bituma ibitaro bitagira ibyumba byihariye by’abarwayi. Aho babyarira ni hato ugereranyije n’umubare twakira.”

Ibitaro bya Muhororo byivurizwaho n’abaturage bo mu mirenge irindwi irimo uwa Muhororo, Gatumba, Nyange, Bwira na Kageyo.

Biteganyijwe ko imirimo kubaka ibi bitaro izatangira mu ntangiriro za 2027 bikaba byuzuye bitarenze 2029.

Miliyari 33,5 Frw zizifashishwa mu kubaka Ibitaro bya Muhororo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages