00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya umubare w’amasaha ukwiriye kuryama bitewe n’imyaka ufite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 09:29
Yasuwe :

Gusinzira ni kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha umubiri gukora neza, ariko umubare w’amasaha umuntu akenera urahinduka bitewe n’imyaka afite. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uko umuntu agenda akura, igihe akenera cyo gusinzira kigenda kigabanuka.

Umuntu amara hafi kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe asinziriye, kandi gusobanukirwa neza n’imikorere y’ibitotsi bifasha umuntu kugira imibereho myiza no kubungabunga ubuzima bwe. Ibitotsi bifite uruhare rukomeye mu mikorere y’ubwonko, kongera imbaraga no gufasha umubiri kwisana.

Ku bana bakivuka, gusinzira igihe kinini ni ingenzi kuko bifasha ubwonko gukura, kwiga no gukura neza. Abaganga n’abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umwana ukivuka akenera gusinzira hagati y’amasaha 16 na 18 ku munsi.

Iyo umwana ageze ku myaka hafi itatu, igihe cyo gusinzira kiragabanuka, aho aba akeneye amasaha ari hagati ya 10 na 12 buri joro kugira ngo umubiri we ukomeze gukura no gukora neza.

Mu gihe cy’ubugimbi, guhera hafi ku myaka 12, umubare w’amasaha yo gusinzira urongera ukagabanuka, aho umuntu aba akeneye hafi amasaha 9 buri joro. Iyo umuntu ageze mu bukuru, guhera ku myaka 20 kuzamura, abenshi baba bakeneye hafi amasaha 7 yo gusinzira buri joro.

Nubwo hari impuzandengo y’amasaha umuntu akenera gusinzira bitewe n’imyaka ye, abahanga bavuga ko bishobora gutandukana bitewe n’umuntu ku giti cye. Marc Rey, inzobere mu by’imyakura, yavuze ko hari abantu bashobora kumva baruhutse nyuma yo gusinzira amasaha 6 gusa, mu gihe abandi bakeneye amasaha 9 cyangwa arenga kugira ngo bumve baruhutse neza.

Ku bantu bageze mu zabukuru, ibitotsi bishobora guhinduka aho umuntu asinzira byoroheje kandi agakanguka kenshi. Icyakora, igihe bamara basinziriye ntigihinduka cyane cyangwa kigabanuka gake, kuko akenshi basinzira igihe gito nijoro ariko bikunganirwa no kuruhuka cyangwa gusinzira ku manywa.

Abahanga kandi bagaragaza ko hari itandukaniro rishobora kubaho hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye n’amasaha yo gusinzira. Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko abagore bashobora gukenera gusinzira igihe kinini ugereranyije n’abagabo, cyane cyane bitewe n’impinduka z’imisemburo mu mubiri.

Muri rusange, gusinzira igihe gihagije bifasha umubiri gukora neza, kongera imbaraga no kugira ubuzima bwiza. Kumenya igihe gikwiye cyo gusinzira bitewe n’imyaka umuntu afite bishobora kumufasha kurushaho kwita ku buzima bwe no kwirinda ingaruka ziterwa no kubura ibitotsi.

Iyo umuntu ageze mu bukuru, guhera ku myaka 20 kuzamura, abenshi baba bakeneye hafi amasaha 7 yo gusinzira buri joro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages