Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Nyakanga 2026, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyakorwa mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu n’ubuvuzi rusange budaheza.
Ni ibiganiro byatangijwe na Kaminuza Mpuzamahanga yigisha ubuvuzi ya UGHE [Global Health Equity] ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amashuri Makuru yigisha Ubuvuzi muri Afurika, COMS-A [Consortium of Medical Schools-Africa], byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’.
Ibiganiro bya ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’ byitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri guverinoma, abarimu n’abashakashatsi, abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza, imiryango nterankunga, abaganga, imiryango itari iya Leta, abanyeshuri ndetse n’urubyiruko rufite udushya.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof. Philip Cotton yahamagariye umuryango Mpuzamahanga kongera gushishoza mu bishorwa mu buzima.
Ati “Uyu munsi, turahamagarira umuryango mpuzamahanga ukorera mu rwego rw’ubuzima gupima intera iri hagati y’ibyo tuvuga ko duha agaciro n’ibyo dutanga mu by’ukuri, hanyuma tugafatanya kuyikuramo."
Madamu Jeannette Kagame yerekanye ko bishimishije kubona umuhate n’ukwemera bya Paul Farmer watangije iyo Kaminuza, wizeraga ko ubuzima bwa buri muntu bufite agaciro kangana kandi ko nta muntu ukwiye gusigara inyuma.
Ati “Umuhate we udacogora wo guharanira ubutabera bw’abakunze kwirengagizwa uracyafite akamaro kanini muri iki gihe kurusha mbere hose.”
Yemeje ko i Butaro ari ho Paul Farmer yahisemo kubaka, hakazatangirwa uburezi buri ku rwego mpuzamahanga, ubushakashatsi n’ubuvuzi ku baturage kandi byamaze kugerwaho.
Yerekanye ko ibyo biganiro byatangijwe bishingiye ku burezi, ubusabane bwimbitse bugera ku bantu benshi n’imyumbakire y’ubuvuzi byambukiranya ibisekuru.
Ati “Ubuvuzi bwiza butangirira aho abantu batuye. Dushaka ko ubusabane bwimbitse bugera ku bantu benshi. Icyizere umujyanama w’ubuzima yubaka mu rugo rumwe kigomba kuba urugero rugenderwaho ku rwego rw’igihugu. Twiyemeje kubaka uburyo bwo guhuza ibisekuruza bitandukanye. Abanyeshuri, n’abayobozi bafite ubunararibonye bagomba gufatanya gutegura ejo hazaza, kugira ngo ubumenyi butazimira kandi intambwe imaze guterwa itazasubira inyuma.”
Yerekanye ko mu guhuza uburezi, ubushakashatsi n’ibishyirwa mu bikorwa na Politiki zitandukanye, bagomba no kongera kwibuka amahame n’intumbero bya Paul Farmer wifuzaga ko ubuvuzi bugera kuri bose.
Yagaragaje ko muri iki gihe, nubwo Isi yishimira iterambere mu ikoranabuhanga na siyansi ariko abagore bagihura n’ibibazo.
Ati “Ntabwo nareka kuvuga ko Isi yishimira iterambere muri siyansi n’ikoranabuhanga, mu gihe abagore bikigaragara ko kubyara, cyangwa gutanga ubuzima bishobora gutwara ubwabo.”
Yakomeje ati “Uko kuri gutuma buri rupfu rw’umubyeyi cyangwa urw’uruhinja rwashoboraga kwirindwa rurushaho kuba agahinda gakomeye. Ikibazo dufite uyu munsi si ukubura ibisubizo, ahubwo ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zagaragaje umusaruro, zikagera kuri buri mubyeyi na buri ruhinja nta n’umwe usigaye inyuma.”
Yavuze ko kumenya hakiri kare ibibazo bibangamira ubuzima bw’ababyeyi n’impinja no kubivura neza bigabanya impfu z’abapfa babyara.
Yagaragaje ko hari hakwiye gukorwa ibishoboka byose ngo ubuvuzi bw’ibanze bugere kuri buri mugore wese yaba ari mu Mujyi cyangwa mu cyaro.
Yerekanye kandi ko ubunararibonye bw’u Rwanda bugaragaza ko iterambere rirambye rigerwaho iyo hashyizweho ingamba zikwiye, kugaragaza ibyihutirwa, inzego zigakorana neza kandi buri wese akamenya inshingano ze.
Mu gihe cy’imyaka irenga 30, u Rwanda rwagabanyije umubare w’ababyeyi bapfaga babyara cyangwa bazize ibibazo bagira nyuma yo kubyara uva ku bagore 1.071 ugera ku 149 ku babyeyi 100.000 babyaye abana bazima.
Yanavuze ko impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanyutse ziva kuri 196 zigera kuri 36 kuri buri bana 1,000 bavuka ari bazima.
Yongeye gushimangira ko hakenewe gushyira imbaraga mu buvuzi bw’ibanze, kwegereza serivisi abaturage, gukoresha ikoranabuhanga, guhanga ibishya no kwishakamo ubushobozi nk’ibihugu aho gushingira ku nkunga z’amahanga no kwimakaza ubufatanye.
Umushoramari Bill Gates yagaragaje ko u Rwanda ruri ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi no kwita ku buvuzi rusange, kandi ko rukwiye kwigirwaho n’ibindi bihugu.
Ati “Mu by’ukuri u Rwanda ruri ku isonga, rufatanyije na Gates Foundation n’abatanga ikoranabuhanga rya AI, mu kureba uburyo ryagirira akamaro urwego rw’ubuzima.”
Yongeyeho Ko “U Rwanda muri rusange rwatanze urugero rwiza cyane. Gahunda yarwo y’ubuzima rusange ni imwe mu zindi bihugu byinshi bishobora kwigiraho. Kuva mu ntangiriro z’iki kinyejana, impfu z’abana zagabanyutseho 80%. Impfu z’ababyeyi na zo zagabanutseho hejuru ya 80%, kandi iyo ni imibare idasanzwe.”
Yakomeje agaragaza ko muri muri iki gihe Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye kurusha mbere kandi ko urebye Iterambere rya Afurika muri rusange riri mu kaga.
Ati “Iki ni igihe gikomeye ku rwego rw’ubuzima ku Isi. Hirya no hino ku Isi, ibihugu bitanga inkunga ntibikiri gutanga ubufasha bwo kugabanyiriza ibihugu imyenda. Biragabanya ingengo y’imari igenerwa inkunga, bityo abayobozi hano bagahatirwa gukora byinshi bakoresheje ubushobozi buke. Ingaruka z’ako kanya z’iyo myanzuro zabaye izihuse kandi ziteye agahinda.”
Yerekanye ko umwaka ushize wabaye umwaka wa mbere kuva iki kinyejana cyatangira aho impfu z’abana ziyongereye ku rwego rw’Isi.
Bill Gates yagaragaje ko Paul Farmer washinze UGHE, yizeraga ko aho umuntu atuye hadakwiye kuba imbogamizi ku kubona ubuvuzi.
Ati “Mu by’ukuri, iyo twaganiraga ku buryo bwo kugabanya cyangwa kugenera umutungo ibikorwa bitandukanye, rimwe na rimwe yararakaraga iyo twavugaga ko nta mafaranga ahagije dufite yo gukiza ubuzima bw’abantu. Yemeraga cyane ko tugomba kugera aho ubuzima bwa buri muntu bufatwa nk’ubufite agaciro kangana.”
Yagaragaje ko Gates Foundation n’abandi bari kugira uruhare mu gukora ibikoresho byinshi bishya bigamije kugabanya indwara zirimo malaria, igituntu, HIV, ndetse no kurwanya imirire mibi.
Umuyobozi wa Gate Foundation muri Afurika, Dr. Paulin Basinga, yashimangiye ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bagira umusanzu mu kurengera ubuzima, asaba abanyeshuri guharanira gutanga uwo musanzu kuri sosiyete bavukamo.
Amafoto: Himbaza Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!