Mu bumenyi bwahawe abavurira mu bigo Nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu Karere ka Gicumbi nk’ahantu iyi ndwara ikunze kugaragara, bugamije kwigisha uko bavura indwara ya gapfura no gukangurira abaturage ko bareka kuyivuza mu bavuzi gakondo, kuko hari abavurwa nabi bigateza ingaruka zo kurwara umutima.
Ni ibikorwa byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima, RBC, ku bufatanye na Team Heart bagamije kwigisha ingaruka z’indwara ya gapfura nayo iteza uburwayi bw’umutima mu gihe yavuwe nabi basaba ko habaho gufatanya n’ ubuyobozi gukumira imfu za hato na hato zibasira abaturage bikomotse kuri iyo ndwara iba yaratinze kuvurwa neza nyuma igateza umutima.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima, Dr Ntaganda Evariste, yasabye abaturage kujya bivuza neza indwara ya gapfura birinda kuyiharisha kuko hari imiyoboro y’amaraso bangiza kandi ko bishobora no guteza indwara y’umutima.
Yagize ati "Turimo gukangurira abantu kwivuza neza gapfura kuko iyo ufashe imiti neza irakira, birahangayikishije kuko kugira ngo ubagwe umutima bahera ku gituza bakagera ku mutima bagashyiramo utwuma tugufasha kugira ngo amaraso agende neza kandi birahenze; niyo mpamvu turinda abo bitarabaho kugira ngo izo mbogamizi zigabanyuke, tugafasha n’abo byabayeho."
Batamuriza Dativa w’imyaka 22 wo mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu babazwe umutima biturutse ku ngaruka zo kwivuza nabi gapfura.
Yagize ati "Bamvuje mu Kinyarwanda (Gakondo), bambwiraga ko bandoze bakampa imiti y’ibyatsi nkayinywa aho gukira nkaremba bageze aho banjyana ku kigo nderabuzima nabo banyohereza ku Bitaro bya Byumba bamvura nk’imyaka itatu."
"Baransuzumye basanga ndwaye umutima uturutse kuri gapfura nabo banyohereza CHUK baramvura. Mu cyaro twari tumenyereye ko iyo urwaye unywa umuravumba ariho izo ngaruka zose zaturutse."
Umuyobozi wa Team Heart mu Rwanda, Kaze Lesri, avuga ko gutanga ubumenyi ku baganga n’abaforomo bizatanga umusanzu ukomeye mu kwirinda ubwiyongere bw’indwara y’umutima uterwa na gapfura kandi ko bazakomereza no mu bajyanama b’ubuzima no mu barimu bigisha mu mashuri abanza.
Ati "Turi kubongerera ubumenyi ku ndwara ya gapfura kugira ngo bamenye uko ifata, ibimenyetso byayo n’uburyo ivurwa kugira ngo ijye ivurwa hakiri kare abanyarwanda bareke gukenera kuzabagwa umutima."
Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba, Dr Issa Ngabonziza, nawe agira inama abaturage yo kujya bivuza neza kandi bagakurikiza inama z’abaganga kugira ngo ingaruka mbi ziterwa na gapfura zirindwe.
Ati "Turagira inama abaturage ko bareka uburyo bwa gakondo kuko akenshi iyo bukoreshejwe nko guhara n’ibishokoro barakomereka kandi ushobora no kwandura cyangwa ukanduza abandi, ahubwo bajya baza kwa muganga tukabavura mu buryo bwizewe kuko iyo ivuwe neza irakira ntiteze izindi ngaruka zirimo n’indwara y’umutima."
Mu myaka 15 ishize, abantu 400 babazwe indwara y’umutima ikomotse kuri gapfura, aho mu mwaka ushize wonyine babazwe abagera kuri 200 nk’uko RBC ibivuga ariho ihera igira inama abaturage kurekera aho kwivuza gapfura mu buryo bwa gakondo kuko abenshi usanga ari abayivuwe nabi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!