Urubuga topsante ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’ubuvuzi ya Wisconsin bwaragaje ingaruka zikomeye zo kuba umuntu mukuru yamara amasaha menshi yicaye.
Kuba umuntu urengeje imyaka 50 y’ubukuru yamara amasaha 11 yicaye ngo bimutera ibyago bigera kuri 40 % byo kuba yarwara indwara z’umutima, nk’uko ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 2000 bari hejuru y’imyaka 50 bamara amasaha atanu kuzamura bicaye bwabigaragaje.
Abo bashakashatsi bagaragaje ko mu gihe umuntu amara yicaye umubiri we utabasha gutwika ibinure maze ukwihuta kw’amaraso kukiyongera ho 14% kandi “insulin” ikagabanyuka.
Ubushakashatsi buvuga ko ku bantu bamara umwanya munini bicaye kandi bari hejuru y’imyaka 50 y’ubukure baba bakwiriye byibura guhaguruka bakagendagenda byibura rimwe mu isaha imwe bakongera bakicara.
Inama zitangwa
Ni byiza guhaguruka ukinanura uko uburyo bubonetse kuko usanga abantu bakuze iyo bagerageza kubyubahiriza nta kibazo cyo kurwara ndwara z’umutima bagira zishobora gutuma bapfa vuba.
Ni byiza kuba umuntu yakwitaba telefoni yo ku kazi ahagaze, agafata icyo kunywa (la pause déjeuner) ahagaze kugirango aboneremo uburyo bwo guhaguruka ngo yinanure.
Ni byiza kugenda ku madarage (escaliers) kuruta uko umuntu yajya akoresha asanseri mu kuzamuka cyangwa kumanuka amagorofa menshi.
Si byiza kuba umuntu yagera mu rugo avuye ku kazi ngo ahite yicara ngo arebe televisiyo ahubwo ngo ashobora no kuyireba ahagaze.
Tombola Felicie
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO