00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuryama ahantu hari urumuri bigira ingaruka ku mutima – Ubushakashatsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 08:37
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima, ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu gihe kiri imbere.

Abashakashatsi bagaragaje ko n’urumuri ruke umuntu ahura na rwo mu gihe asinziriye nijoro rushobora guhindura imiterere n’imikorere y’imikaya y’umutima, bigatuma ibyago byo kwandura indwara z’umutima byiyongera.

Dr. Lu Qi, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Tulane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko urumuri rwinshi rukomeje kugaragara nk’ikindi kintu gishobora guteza indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso.

Yavuze ko kugabanya urumuri umuntu ahura na rwo nijoro bishobora kuba imwe mu ngamba zo gufasha mu gukumira indwara z’umutima, ndetse ko abaganga n’abafata ibyemezo bakwiye kubitekerezaho.

Abahanga bavuga ko icyumba umuntu aryamamo kigomba kuba gifite urumuri ruke cyane, aho urwego rwiza ruri munsi ya 1 lux. Lux ni uburyo bukoreshwa mu gupima ingano y’urumuri. Urumuri rungana na lux 3 rufatwa nk’urungana n’urumuri rw’ukwezi cyangwa urumuri rwinjira munsi y’umuryango ufunze.

Muri ubu bushakashatsi, abashakashatsi basanze abantu baryama ahantu hari urumuri rurenze lux 3 bagira impinduka ku nyama z’umutima, aho zishobora kubyimba bigatuma ubushobozi bwo gusunika amaraso bugabanuka.

Ubushakashatsi bwasanze uko icyumba kigenda kirushaho kugira urumuri, ari ko n’ingaruka ku mutima ziyongera. Mu bitera urumuri nijoro harimo urumuri rwa telefoni iba ireba hejuru, isaha y’ikoranabuhanga imurika cyangwa urumuri ruturuka hanze y’inzu.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyitwa European Heart Journal, bukaba bwarakorewe ku bantu barenga ibihumbi 11 badafite indwara z’umutima ubwo bwatangiraga.

Abitabiriye ubushakashatsi bambaye ibikoresho bipima urumuri ku kuboko mu gihe cy’iminsi irindwi kugira ngo hamenyekane urwego rw’urumuri bahura na rwo nijoro. Nyuma y’imyaka itatu, bakorewe isuzuma ry’umutima hakoreshejwe ikoranabuhanga rya MRI kugira ngo harebwe imiterere n’imikorere yawo.

Abantu baryama ahantu hari urumuri rwinshi basanganywe umubyimba ukabije w’igice cy’umutima cyitwa ventricule gauche, ibintu bishobora kugabanya ubushobozi bw’umutima bwo gukora neza.

Abahanga bavuga ko urumuri rwinshi nijoro rushobora kugira uruhare mu kugabanya amasaha yo gusinzira, aho ubushakashatsi bwerekanye ko hagati ya 24% na 49% by’ingaruka ku mutima zishobora kuba ziterwa no gusinzira amasaha atanu cyangwa atandatu gusa.

Basaba abantu kugabanya urumuri mu byumba bararamo, bakifashisha amarido afunga urumuri, cyangwa utwenda dufasha guhisha urumuri ruturuka hanze. Basabye kandi kuzimya amatara yo mu nzu nijoro, ndetse no gukoresha amatara adatanga urumuri rwinshi mu gihe bikenewe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryama ahantu hari urumuri bigira ingaruka ku mutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages