00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kunywa isukari nke ugifite imyaka ibiri bishobora kukurinda kwibagirwa bikabije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2026 saa 01:27
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kugabanya ingano y’isukari umwana afata mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima, bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’ubwonko bwe mu myaka iza.

Abashakashatsi basesenguye ingaruka zo guhagarika gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry’isukari yari iri mu Bwongereza nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, aho basanze abana bakuze mu gihe isukari yari ikiri nke bagize ibyago bike byo kurwara indwara yo kwibagirwa ugereranyije n’abandi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bari bakiri abana bato mu gihe cyo kugabanya isukari mu Bwongereza ibyago byo kurwara dementia byagabanutse ku kigero cya 23%. Icyakora, abashakashatsi bagaragaje ko ubu bushakashatsi budatanga gihamya ya burundu ko kugabanya isukari ari byo byonyine birinda iyi ndwara, ahubwo ko ari isano yagaragaye hagati y’imirire yo mu bwana n’ubuzima bw’ubwonko mu gihe kizaza.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera kuri 65.000, aho abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Siyansi n’Ikoranabuhanga ya Hong Kong, basesenguye amakuru y’abantu bakuze mu bihe bitandukanye mbere na nyuma y’uko gahunda yo kugabanya isukari ihagarikwa.

Muri Nzeri 1953, ubwo gahunda yo kugabanya isukari mu Bwongereza yarangiraga, ingano y’isukari abantu bafataga ku munsi yazamutse vuba, iva kuri garama 41 ku munsi, igera kuri garama 80.

Abashakashatsi bavuga ko iminsi ya mbere 1.000 y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi cyane mu mikurire ye no ku buzima bwe bw’ahazaza.

Umushakashatsi Jiazhen Zheng yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko kugabanya isukari mu bihe bya mbere by’ubuzima bishobora kugira inyungu zirambye ku buzima bw’ubwonko.

Icyakora, yongeyeho ko hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hamenyekane neza niba isukari ari yo nyirabayazana w’izo mpinduka.

Abahanga mu by’ubuzima bavuze ko nubwo ubu bushakashatsi bufite icyo bwongera ku biganiro ku mirire n’ubuzima bw’ubwonko, butagomba gufatwa nk’igihamya simusiga ko isukari nyinshi mu bwana itera dementia. Bavuze ko hari izindi mpamvu nyinshi zishobora kugira uruhare mu buzima bw’umuntu mu myaka ikurikiraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages