Akenshi iyo woza mu kanwa, hari aho uburoso butabasha kugera nko hagati y’amenyo kandi naho hakeneye isuku.
Nubwo benshi bumva ko bikenewe, hari abibaza ngo uko guhaganyura amenyo bikorwa mbere cyangwa nyuma yo koza mu kanwa wifashishije uburoso.
Muri rusange American Dental Association (ADA) igaragaza ko icy’ingenzi ari ukubikora, kuba wabikora mbere cyangwa nyuma ntacyo bitwaye.
Nta bushakashatsi bushingiye kuri siyansi burashyirwa ahagaragara buhamya neza niba kubikora mbere ari byo byiza, cyangwa kubikora nyuma ari byo bikwiye.
Hashingiwe ku nyurabwenge z’inzobere mu buvuzi bw’amenyo, hemezwa ko guhaganyura amenyo byagombye gukorwa mbere, ku buryo nihagira n’udusigazwa tw’ibiryo duto cyane tutavamo neza cyangwa tugafata ku menyo, tuvamo muri cya gihe ukoresha uburoso n’umuti.
Dr Chavala Harris, Muganga w’amenyo muri North Carolina yabisobanuye agira ati “Guhaganyura amenyo mbere yo koza mu kanwa ukoresheje uburoso bizatuma ukura ibisigazwa by’ibiryo byose mu kanwa no hagati y’amenyo.”
Mugenzi we Dr Naomi Lane, nawe ashimangira ko nubwo nta bushakashatsi burabigaragaza mu buryo budasubirwaho, byoroshye kumvikana kuba wahaganyura amenyo mbere yo kuyoza.
ADA itanga inama ko umuntu yagombye koza mu kanwa inshuro ebyiri, agahaganyura amenyo inshuro imwe ku munsi.
Ushobora guhitamo niba iyo nshuro imwe uyikora mu gitondo cyangwa nimugoroba, ariko Dr Lane ashimangira ko kubikora nijoro ari byo byiza kurusha kuko uba uri bumare amasaha menshi mbere yo kongera koza mu kanwa n’uburoso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!