Ibi bije nyuma y’uko Ikigo cya Koreya y’Epfo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (KDCA) gitangaje ko kizakaza ingamba zo gukumira Mpox, nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaje ko iyi ndwara yiganje cyane mu bihugu bya Afurika, ari icyorezo cyugarije Isi.
Mu ngamba zafashwe harimo ko abantu bageze muri Koreya y’Epfo baturutse mu bihugu umunani bya Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Ethiopia, Centrafrique, Kenya, Congo Brazzaville, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwa kwishyikiriza abashinzwe ubuzima mu gihe bafite ibimenyetso bya Mpox, nko kugira umuriro, kubabara mu ngingo, no kubyimba udusabo tw’amatembabuzi.
KDCA izashyira kandi abashinzwe ubuzima ahinjirira indege ziturutse muri Ethiopia, ndetse inashyire mu bikorwa izindi ngamba nko gusuzuma amazi y’imyanda ava mu ndege.
Kugeza ku itariki ya 9 Kanama 2024, Koreya y’Epfo yari imaze gutangaza ko ifite abarwayi 10 ba Mpox, bakaba baragabanutse ugereranyije n’abarwayi 151 bari bagaragaye mu 2023, nk’uko byatangajwe na KDCA.
Muri uku kwezi kwa Kanama 2024 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite indwara y’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox).
Babiri muri bo bamaze kuvurwa barakira, mu gihe abandi babiri bari kwitabwaho n’abaganga kandi hari icyizere ko nabo bazakira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!