00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kohereza mu mahanga abarwayi bo mu Rwanda bashaka gusimbuza impyiko byarahagaze

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 July 2026 saa 12:17
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko gusimburiza abarwayi impyiko bikorerwa mu Rwanda biri gutanga umusaruro ugaragara kuko kuva mu 2023, iyo serivisi yatangira, nta murwayi n’umwe wongeye koherezwa mu mahanga.

Umurwayi w’impyiko akenera kuyisimburizwa iyo uburwayi bwe bugeze ku rwego rw’uko kuyungururirwa amaraso bizwi nka ‘dialysis’ na byo bitakiri kumufasha mu gihe amaze ibyumweu 12 ahabwa iyo serivisi.

Kuva muri Gicurasi 2023, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangiye gusimburiza impyiko abarwayi bakeneye iyo serivisi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibyo bitaro, Dr. Sendegeya Augustin, yabwiye RBA ko kuva icyo gihe abarwayi barenga 100 bamaze gusimburizwa impyiko kandi ko ubu bameze neza basubiye mu mirimo yabo.

Ati “Impyiko zarafashe, basubiye mu buzima busanzwe. Imiti tubaha bakomeza gufata na yo irahari n’ubushobozi bwo kubikora burahari, kandi ikindi twishimira ni uko abafatanyabikorwa n’abaganga bazaga kudufasha batakiza kuko kuva muri Mutarama uyu mwaka bishoboka gukorwa n’abaganga b’Abanyarwanda babyize.”

Abakeneye guhabwa izo mpyiko, ibyo bitaro bigaragaza ko na byo nta kibazo gihari kuko abazitanga baboneka.

Kuva iyo serivisi yatangira gutangirwa mu Rwanda, nta murwayi uyikeneye wongeye koherezwa mu mahanga.

Dr. Sendegeya ati “Kuva twatangira nta murwayi twongeye kohereza hanze kujya gusimburizwa impyiko, kandi ubundi ni wo mubare munini w’abo twoherezagayo. Ku giciro bikorerwaho hanze hashobora kuvaho nka 40% ugereranyije n’uko hano bigenda.”

Ku ruhande rw’abarwayi b’impyiko bakeneye serivisi yo kuyungururirwa amaraso, na bo bavuga ko ubu borohewe cyane no guhabwa iyo serivisi kuri Mituweli.

Iyo serivisi isanzwe ikorwa gatatu mu cyumweru kandi buri nshuro itwara amafaranga menshi iyo uyishyuriye.

Munyakabera Jean Claude uhabwa iyo serivisi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ati “Bambwiraga ibihumbi 255 Frw kuri buri nshuro, rero waburaga amafaranga ugasiba kandi ni bwo ibintu biba bibi. Ubu aho Mituweli yaziye byaramfashije, sinshobora gusiba kandi bimfasha gukora akazi kanjye ka buri munsi.”

Mugabekazi Espérance we yagize ati “Mbere abantu benshi bari barayinaniriwe. Wasangaga umuntu aje rimwe mu cyumweru, abahanyanyaje bakaza kabiri kubera kubura amafaranga. Hari n’abandi bari barayihagaritse rwose, ariko ubu Mituweli yaraje barazuka.”

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango ba Mituweli mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Dr. Hitimana Regis, yavuze ko kongera indwara zihenze cyane kuzivura kuri Mituweli nta kibazo biteje mu bijyanye n’amafaranga bitwara kansi ko icy’ingenzi cyari ukurengera ubuzima.

Ati “Byizweho tubanza kureba ikiguzi cyabyo n’ibisabwa kugira ngo dushobore kuzivuza. Ni yo mpamvu dusaba n’abanyamuryango kubyumva no kubigiramo uruhare. Izi ndwara zitandura zigenda ziyongera kandi zihitana abantu benshi, rero ntitwari kureka kuzongera kuri mituweli kuko nta cyo twaba turi kumarira abanyamuryango.”

Nta murwayi ukeneye gusimburizwa impyiko mu Rwanda wongeye koherezwa mu mahanga kuva mu 2023 ubwo iyi serivisi yatangiraga gutangirwa mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages