Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, mu Nteko rusange ry’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7 bw’umwaka wa 2025, bugaragaza ko Akarere ka Kirehe kari kari kuri 3.7% mu kugabanya igwingira, ni mu gihe u Rwanda rwiyemeje kurigabanya munsi ya 15%.
Imibare y’Akarere ka Kirehe igaragaza muri Gashyantare abana bari bari mu mirire mibi bari 210, abagera ku 100 kuri ubu bamaze kuyivamo. Hasigaye abandi bana 110 barimo abagera ku 100 bari mu muhondo n’abandi icumi bari mu mutuku.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bakurikije ibipimo by’igwingira basanze bakiri hejuru cyane mu kugabanya igwingira mu bana, ko mu bituma badindira harimo kuba abaturage batagabura indyo yuzuye, ngo bite ku isuku n’ibindi byinshi.
Meya Rangira yavuze ko batangije gahunda yo gukurikirana abana bari mu mirire mibi mu buryo buhoraho kugira ngo ibipimo by’igwingira barebe ko byagabanyuka.
Ati “Ntabwo ari ikibazo twahangana na cyo nk’ubuyobozi gusa, dukeneye abafatanyabikorwa bakorera mu bijyanye n’ubuzima, imibereho myiza, uburenganzira bw’umwana kugira ngo dufatanye mu mahugurwa, mu gukurikirana abo bana kugira ngo bayivemo.’’
Rwishema Jean Damascene ukora muri Compassion International, yavuze ko mu bana 7000 bafasha na bo babasanzemo abafite ikibazo cy’igwingira bahita babaha ubufasha bwihariye bw’imirire.
Ati “Iyo mirire mibi iterwa n’amakimbirane yo mu muryango ndetse n’imiryango imwe n’imwe ifite ubushobozi buke. Ubu twe turi gutanga amahugurwa ku miryango, tugatanga amatungo magufi yafasha abo bana ndetse tukanatanga ubushobozi mu mafaranga. Twihaye intego ko abana dufite bari mu mirire mibi bazayivamo bitarenze umwaka umwe.’’
Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu buryo burenze ubwo bakoreshaga.
Ati “Ingamba twafashe ni uko nituva muri iyi nama tuzategura umwiherero uhuriwemo n’imiryango yose itegamiye kuri Leta, turebere hamwe uko twafata ingamba zijyanye n’igwingira ry’abana. Turashaka gutegura gahunda zihamye kuko twabonye ko ari ikibazo gikomeye, buri mufatanyabikorwa turashaka ko hari agace yibandaho tukayirandura.’’
Akarere ka Kirehe gafite abafatanyabikorwa 74 bafite ingengo y’imari ya miliyari 6.7 Frw ari gukoreshwa mu ngengo y’imari ya 2025/2026 mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!