00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Buri kwezi abarenga 2200 bivuza uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 October 2023 saa 09:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kirehe bwatangaje ko nibura buri kwezi bwakira abaturage barenga 2200 baba bivuza uburwayi bwo mu mutwe, bimwe mu bituma bwiyongera muri aka Karere harimo ubukene, ababa bashaka kwiyahura n’amakimbirane yo mu miryango.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira ubwo ubuyobozi bw’Akarere, Ibitaro bya Kirehe ku bufatanye na Partners In Health, bakoraga ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe bwabereye mu Murenge wa Nyamugari.

Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude, yavuze ko nibura buri kwezi baba bafite abarwayi bo mu mutwe barenga 2200 asaba abaturage kongera ibiganiro hagati yabo no kwirinda amakimbirane.

Ati “ Mu Karere ka Kirehe kugeza ubu dukurikirana abarwayi bafata imiti barenga 2200 mu kwezi kumwe, aho mu mezi nk’arindwi ashize tubara ko twakiriye abaturage bagera ku bihumbi 16.”

“Iyo tubaze nibura dusanga hari n’abandi 250 dukurikirana mu buryo bwo gutanga ibiganiro kuko bivura kandi bikiza.”

Dr Munyemana yakomeje avuga ko mu burwayi bwo mu mutwe bwiganje muri Kirehe harimo ubw’igicuri, ubwo mu mutwe bweruye, ubw’abantu bagira agahinda gakabije, ubw’abagira ibibazo byo mu mutwe bitandukanye ndetse n’uburwayi bw’abantu bashaka kwiyahura.

Yavuze ko kuri ubu ibibazo by’ubuzima abantu banyuramo buri munsi harimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene, kubura akazi n’ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aribyo bitera ubu burwayi.

Dr Munyemana yasabye Abanyarwanda gukomeza kwita ku buzima bwabo bakora Siporo, kuganira n’abandi ugize ikibazo kimuremereye akaganiriza inshuti ze cyangwa akajya kwa muganga.

Ati “ Abantu nibareke kumva ko barwaye amarozi cyangwa za karande, nibafate uburwayi bwo mu mutwe nk’ubundi busanzwe buvurwa bugakira. Ikindi abantu nibareke kurebera umuntu mu ndorerwamo y’uko yarwaye ngo bashake kumwima akazi buravurwa bugakira.”

Impamvu y’ubwiyongere bw’uburwayi bwo mu mutwe mu mboni z’abaturage n’icyakorwa

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Kagari ka Kiyanzi wigeze kurwara uburwayi bwo mu mutwe afite imyaka 18, yabwiye IGIHE ko sosiyete nyarwanda igifite ikibazo cyo kurebera umuntu muri bwa burwayi mpaka, yavuze ko hashize imyaka 13 agize iki kibazo ariko ngo hari abakimubona muri ya shusho y’uko yarwaye.

Ati “ Ubu hari igihe mpura n’umuntu cyangwa najya gusaba akazi bakakanyima ngo ndwaye mu mutwe kandi ni ibintu bimaze imyaka irenga icumi, nasabaga abantu be kujya barebera umuntu muri ya ndorerwamo ya kera kuko uburwayi bwo mu mutwe barabuvura bugakira.”

Hagenimana Venuste utuye mu Mudugudu wa Karembo mu Kagari ka Kiyanzi Umurenge wa Nyamugari, yabwiye IGIHE ko amakimbirane yo mu ngo aterwa n’ubukene biri mu bizamura cyane uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “ Icyakorwa numva Leta ikomeje kongera nka gahunda ya VUP itanga imirimo abantu bakabona akazi ubukene bukagabanuka byagabanya uko gutekereza cyane n’ubwo burwayi.”

Nzabamwita Malachie utuye mu Mudugudu w’Akagera mu Kagari ka Kiyanzi we yavuze ko abaturage benshi bagira ibibazo ntibabone abo babiganiriza bikarangira bibarushije imbaraga mu mutwe bikabatera uburwayi.

Yasabye Leta guhugura abafashamyumvire benshi ku kuntu bajya bakira abafite ibi bibazo ngo kuko hari byinshi byafasha mu kwirinda uburwayi bwo mu mutwe.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kubungabunga abagize iki kibazo kuri Partners In Health, Murindabigwi Augustin, yavuze ko nibura buri mwaka batanga miliyoni 100 Frw mu Karere ka Kirehe mu gutera inkunga imishinga iba yakozwe n’abagize uburwayi bwo mu mutwe bakunze gutereranwa na sosiyete Nyarwanda.

Mu byo babafasha harimo kubigisha imyuga itandukanye no kubafasha gukora imishinga ibyara inyungu.

Akarere ka Kirehe gafite ibitaro bimwe, ibigo nderabuzima 19 n’amavuriro y’ibanze 42.

Nibura kuri buri kigo nderabuzima hariyo umukozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe aho aba akurikirana indwara n’ibiganiro bihabwa abaturage mu kwirinda iyi ndwara.

Hagenimana Venuste asaba Leta kongera uburyo bwafasha abaturage kubona akazi
Nzabamwita Malachie we yasabye ko abafashamyumvire bigishwa abantu uko babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages