Umwe mu bakozi b’iki kigo, Dr. Muyombo Thomas, yavuze ko kuri uyu wa Kane saa mbiri za mu gitondo hateganyijwe ibikorwa byo kwakira amaraso ahabwa indembe ahazwi nka Car Free Zone, iruhande rw’ibiro by’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Twateguye ibikorwa byo gushishikariza Abanyarwanda muri rusange gutanga amaraso ahabwa indembe kwa muganga, kuko burya gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima. Tuzi ko hari abantu baba bari mu kazi nko mu mabanki, mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, ntibabone igihe gihagije cyo kuyatanga. Ni muri urwo rwego twabegereye.”
Iki gikorwa cyo muri Car Free-Zone mu Mujyi wa Kigali, kizaba kuri uyu wa Kane no kuwa Gatanu tariki 14 na 15 Mutarama 2016, cyitabirwe n’abantu batandukanye bakorera mu Mujyi wa Kigali n ’abawugendamo.
Mu kiganiro umuyobozi wa NCTB, Dr Swaibu Gatare aheruka kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko mu mwaka ushize, ibitaro byakeneye amaraso menshi ahabwa indembe, bijyanye n’abarwayi benshi ba malaria yiganje mu Rwanda no mu bindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Dr Gatare yavuze ko mu mwaka wa 2013, batanze ibipimo by’amaraso 55 479, muri 2014 bigera kuri 57 256 naho muri 2015 barazamuka cyane bagera kuri 65 825 mu bitaro byose mu gihugu.
Bigaragara ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2014 abakeneye amaraso biyongereye kuri 3%, ariko hagati ya 2014 na 2015 biyongera kuri 13%.
Mu gufata amaraso, muri 2013 hakiriwe ibipimo 33 653, mu 2014 biba 42 788 naho mu mwaka wa 2015 bigera kuri 53 439.
Bigaragaza ko hagati ya 2014 na 2015, gufata amaraso byiyongereyeho 11%, ariko n’abayakeneye bakaba bariyongereye mu buryo bwihariye.
Mu bindi bibazo byagiye bituma habaho kongererwa amaraso mu mwaka ushize, Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso kivuga ko harimo kubagwa indwara ya kanseri n’ibibazo bituruka ku kubyara.
Uretse muri Car Free Zone, ibi bikorwa byo kwakira amaraso bizanabera ahari kubera Itorero ry’Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, mu Mujyi wa Kigali, bizabera kandi ku ishuri rya Apace, St Andre no ku ishuri ryisumbuye rya Mageragere.



















TANGA IGITEKEREZO