Uretse kuba ari imboga ziribwa, karoti ni umuti cyangwa urukingo rw’indwara nyinshi ku buzima, kuko zirinda guhuma, zongerera uruhu ubwiza, zirinda kanseri y’amara,ndetse by’umwihariko zikarinda kuba warwara indwara ya kanseri y’amabere ku kigero kiri hejuru ya 60%.
Inkuru yanditswe ku rubuga elcrema ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bijyanye n’imirire, bwerekanye ko kurya karoti kenshi bishobora gufasha abagore kutarwara kanseri y’amabere ku kigero kiri hagati ya 40 na 60 %.
Abashakashatsi baturutse hirya no hino mu bihugu by’Uburayi bakoreye inyigo ku bagore 1500 bafite kanseri y’amabere ndetse n’abandi 1500 batayifite.
Bagize bati” Icyo twabonye ni uko abafite ibikomoka kuri karoti mu mubiri wabo baba bafite amahirwe menshi yo kudafatwa na kanseri y’amabere.”
Gutegura indyo zirimo karoti
Karoti mbisi bavuga ko ari zo nziza,kuko kuziteka bituma vitamine zirimo zigabanuka, bityo ugasanga izigeze mu mubiri ziba nke.
Ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharuraho agashishwa k’inyuma, akazunyuguza mu mazi meza, akazirya.
Karoti zishobora gutekwa zitogosheje cyangwa zikaranze mu mavuta. Karoti kandi zishobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa bitandukanye.
Umutobe wa karoti ushobora gutegurwa ukoresheje icyuma cyabugenewe, gishinzwe kuziharura, warangiza ugakamura umutobe wazo.
Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, pome cyangwa indimu.
Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri wa muntu no mu buvuzi.



















TANGA IGITEKEREZO