00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iranzi wavutse amara n’impyiko biri hanze yabuze uko asubira kwivuriza mu Buhinde

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 Ukuboza 2022 saa 01:54
Yasuwe :

Umuryango wa Ndahiro Iranzi Isaac wavutse amara n’impyiko biri hanze kubera indwara izwi nka ‘Cloacal Exstrophy’, wagaragaje ko wabuze itike y’indege yo kumusubiza kumuvuriza mu Buhinde.

Uyu mwana kuri ubu ufite imyaka icyenda yajyanywe mu Buhinde bwa Mbere mu 2014 nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeye kumuvuza ariko akimenya ku birebana n’ingendo ndetse no kwibeshaho mu gihe ari kuvuzwa.

Mu 2018 yasubiyeyo ndetse arafashwa ku buryo byari biri gutanga umusaruro ndetse Ndahiro Iranzi Isaac abasha no kujya mu ishuri cyane ko yagendaga akira bigendanye n’ubuvuzi yari yahawe.

Mbabazi Liliane umubyara yabwiye IGIHE ko uyu mwana akeneye kujyanwa kwa muganga kuko bahawe urwandiko n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kugira ngo asubire kuvuzwa.

Ati “Ubu yigaga kuko ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ejo bundi bagitangira igihembwe cya mbere nibwo ya sonde bamushyizemo yazibye ariko n’igihe bari baduhaye cyari cyageze. Namujyanye mu bitaro bya Faisal bamushyiramo indi ariko bampa n’urupapuro runsubiza mu Buhinde.”

Yavuze ko ikiri kubura kugira ngo uyu mwana avuzwe ari amafaranga, y’itike nayo ku mutunga ariyo.

Ati “Ubu harabura amafaranga y’itike n’adufashwa kubayo hari. Ubusanzwe iyo ugezeyo ukodesha aho uba ukajya ujya kuvuza. Hari igihe umuvuza ugataha keretse iyo bari bumubage bakabaha ibitaro.”

Yavuze ko mu nshuro eshatu amaze kwerekeza mu Buhinde kuvuza umwana yamaraga nibura amezi abiri n’atatu kandi ubuzima bwaho busa naho buhenze.

Yavuze ko nubwo aherukayo mu myaka itatu ishize hari ibintu byahindutse bigendanye n’imibereho yaho ndetse n’ibiciro by’ibintu bitandukanye byagiye bihinduka.

Mu minsi yashize wasangaga akoresha hagati ya miliyoni 3 Frw na 4 Frw nubwo kuri ubu avuga ko habonetse miliyoni 5 Frw byamufasha gukurikirana ubuzima bw’uyu mwana akavuzwa dore ko yizeye ko akurikiranwe kuri iyi nshuro yahita akira.

Ati “Ndabashimira ko bambaye hafi mu bihe bishize ariko nanabasaba ko bamfasha muri ibyo byose navuze kuko n’ubundi baramfashije kandi ndanabashimira cyane.”

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ifasha ababyeyi ba Ndahiro Isaac mu bikorwa byo kumuvuza no kubaho mu gihe bandikiwe ibitaro ariko iyo bari kwivuza bataha bisaba kwimenya kandi igihe kinini bakimara bivuza bataha.

Mbabazi Liliane yashimiye cyane umutima witanga w’abamufashije kumuvuza kugera aho bigeze uyu munsi ndetse asaba ko ufite icyo yafasha yamufasha umwana agasubizwa kuvuzwa.

Uwaba afite ubufasha ngo Iranzi asubire mu Buhinde kwivuza, Mbabazi Liliane umubyara aboneka kuri telefoni igendanwa 0783790535.

Mbabazi Liliane yishimira ubufasha umwana we yahawe, gusa avuga ko agikeneye ubundi
Iranzi aracyakeneye ubufasha ngo avurwe
Nubwo afite ibyo bibazo byose, Iranzi ni umwana uhorana akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .