Ni ubushakashatsi bwatangarijwe mu nama ya 11 y’inzobere mu by’ubwonko yo ku mugabane w’u Burayi (EAN Congress) muri Kamena 2025, aho bwerekanye ko inzozi mbi zibangamira ireme ndetse n’igihe cyo gusinzira, bityo bikangiza ubushobozi bw’umubiri bwo gukora.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu isesengura ry’amakuru ku bana 2.429 bafite hagati y’imyaka Umunani n’icumi n’abantu bakuru 183.012 bafite imyaka hagati ya 26 na 86 mu gihe cy’imyaka 19, ryagaragaje ko 40% by’abana n’abakuze bagira inzozi mbi kenshi bafite ibyago byinshi byo gupfa vuba.
Abashakashatsi bagaragaje ko abakuze bagira inzozi mbi nibura buri cyumweru, bafite ibyago byo gupfa batarageza ku myaka 70 ugereranyije n’abatazigira.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye kandi ko kugira inzozi mbi ari ikimenyetso gikomeye kurusha itabi, umubyibuho ukabije no kurya indyo ituzuye ku bijyanye no gupfa vuba.
Dr. Abidemi Otaiku wo mu Ishami rishinzwe ubushakashatsi ku bwonko n’indwara ya dementia mu Bwongereza, wari uyoboye itsinda ry’abashakashatsi, yavuze ko ingaruka ziterwa na stress ihoraho hamwe n’ibitotsi bidahagije bishobora gutuma imisemburo n’uturemangingo tw’umubiri dusaza vuba kurusha ibisanzwe.
Ati “Inzozi mbi zituma umubiri uhorana ikigero kiri hejuru cya ’cortisol’, umusemburo wa stress ufitanye isano n’isaza ryihuse ry’uturemangingo. Ku bantu bagira inzozi mbi kenshi, iyo stress ibatera gusaza vuba cyane.”
Yongeraho ko inzozi mbi zikwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima gusa asobanura ko zishobora gukumirwa no kuvurwa.
Dr Abidemi yavuze ko ubu bushakashatsi ari bwo bwa mbere bwerekanye ko inzozi mbi zishobora gutanga ikimenyetso cy’uko umuntu azasaza cyangwa azapfa vuba, agira abantu inama yo kuzirinda harimo gukurikiza uburyo bwo gusinzira neza, kugabanya stress, kwivuza indwara zifitanye isano no kwiheba, agahinda gakabije n’ubwoba, ndetse no kwirinda kureba amafilimi ateye ubwoba.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!