00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyigo nshya yerekanye ko Abanyarwanda bashishikajwe no kurwanya malaria

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 October 2019 saa 10:24
Yasuwe :

Inyigo nshya yerekanye ko umubare munini w’abanyarwanda bafite uruhare rukomeye ku musaruro u Rwanda rugeraho muri gahunda zo kurwanya no gukumira indwara ya Malaria.

Iyi nyigo yasohorewe Abuja muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu, yakozwe n’ikigo gikora imiti cyo mu Busuwisi cyitwa Novartis.

Yagaragaje ko Abanyarwanda bagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurwanya indwara muri rusange na Guverinoma ikabishyigikira, ikanabigenera ingengo y’imari yihariye.

Raporo iheruka gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yagaragaje ko abarwaye malaria yoroheje bavuye kuri miliyoni imwe mu 2012 bagera kuri miliyoni 4,5 mu 2016 mu gihe abarwaye iy’igikatu bavuye ku 9,000 bagera ku bihumbi 17.

By’umwihariko hagati ya 2016 na 2017, abayirwaye muri rusange bagabanutseho ibihumbi 43o naho hagati ya 2017 na 2018 bagabanukaho ibihumbi 700.

Bimwe mu bituma imibare y’abayirwaye igabanuka harimo umuhate ushyirwaho n’abaturage n’abafatanyabikorwa muri gahunda zo kurwanya malaria, kongera amafaranga yifashishwa, guhugura abajyanama b’ubuzima mu kuyivura, gutanga inzitiramubu, gutera imiti yica imibu mu ngo n’ahandi hari indiri y’imibu itera malaria, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Iyo nyingo yagaragaje ko ibyo bigerwaho bigizwemo uruhare n’ubushake bwa Politiki irangajwe imbere na Perezida Kagame hamwe na Minisitiri w’Ubuzima uhagarariye urwo rwego nk’uko New Times yabitangaje.

Inyigo yagaragaje ko abanyarwanda benshi bafite icyizere cyo kwesa umuhigo w’uko umwaka wa 2030 uzagera iyo ndwara ari amateka mu Rwanda ariko bakifuza ko ingamba zafashwe zikomeza kongerwamo imbaraga.

Mu mbogamizi ababajijwe bagaragaje, bavuze ko hakenewe ingamba zihamye n’ubufatanye mu gukumira malaria hagati y’ibihugu kuko ‘Imikoranire ku rwego rwa Minisiteri mu Rwanda ihari ariko ku rwego rw’Akarere nta kigagaraza imikoranire mu gukumira malaria nubwo hari amasezera abiteganya’.

Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda (RBC) kigaragaza ko hejuru ya 50% by’abarwaye malaria bavurwa n’abajyanama b’ubuzima batiriwe bagera kwa muganga. Gahunda yo kuvurira malaria abana n’abakuru mu miryango bikozwe n’abajyanama b’ubuzima ni imwe mu zifasha kuyivuza hakiri kare.

Iyi nyigo yagaragaje ko ibindi bikenewe gushyirwamo imbaraga ari ukongera kwigisha abaturage, guhugura no gufasha abatanga serivisi z’ubuvuzi.

Muri Mata uyu mwaka, Guverinoma yatangaje ko iteganya kongera gukwirakwiza inzitiramibu mu baturage mu rwego rwo guhashya iyi ndwara mu muryango nyarwanda.

Hagaragajwe ko Abanyarwanda bagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurwanya indwara muri rusange na Guverinoma ikabishyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages