Ubushakakashatsi yakoze bugatangazwa mu Kinyamakuru Psychology Today muri Mutarama 2023, bwagaragaje ko benshi mu b’igitsinagabo yahaye ubufasha mu mitekerereze batabona umuntu bafungukira ngo bamubwire uko biyumva mu gihe ubuzima butabagendekeye neza, ndetse ko 15% muri bo nta nshuti n’imwe bagira.
Avuga ko zimwe mu mpamvu zibitera ari umuvuduko ikoranabuhanga riri kugenderaho, n’imico y’ibihugu, aho cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeza kugaragaza umugabo nk’umunyembaraga 100% ku buryo afatwa nk’uwakwikorera ibintu byose ntakenere ubufasha.
Ibi biri mu bituma agababo n’abasore benshi bahitamo kutagaragaza intege nke zabo cyangwa ngo basabe ubufasha igihe biri ngombwa, bagahitamo guceceka no kujya kure y’abandi kugira ngo batabacira urubanza bakurikije ibihe bigoye bari kunyuramo.
Urubuga Science Direct runyuzwaho inkuru zishingiye ku bushakashatsi, narwo mu 2012 rwanditse ko abagabo n’abasore bakorera akazi ahantu hari abakozi biganjemo ab’igitsinagabo, ari bo bibasirwa n’ubwigunge bukabije ntihitabwe ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri Amerika (CDC), mu 2021 cyatangaje ko ubwigunge no kwiheza ugahitamo kuguma wenyine bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu muri rusange, zirimo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa ku kigero cya 50% ndetse n’izindi ndwara zo mu mutwe.
Hari ukwibasirwa n’indwara y’umutima ku kigero cya 29%, ndetse ukaba ufite ibyago byo guturika udutsi tw’ubwonko (Stroke) ku kigero cya 32%.
CDC yanatangaje ko kwigunga byongerera umuntu ibyago byo kwibasirwa n’agahinda gakabije, gupfa imburagihe ndetse no guhitamo kwiyahura.
Mu bantu barwaye umutima iyo hiyongeyeho kugira ubwigunge, ibyago byabo byo gupfa byikuba kane, 68% bakaremba ku buryo bavurwa baba mu bitaro.
Uramutse ufite ikibazo cy’ubwigunge bitewe n’ibihe uri kunyuramo bikugoye, ukangurirwa kugana abajyanama mu mitekerereze bakaguha ubufasha binyuze mu biganiro, bakanakubwira ibindi wakora kugira ngo usohoke muri ibyo bihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!