00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku izamuka ry’ibiciro by’ubuvuzi ku bwishingizi burimo na RAMA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 December 2016 saa 03:09
Yasuwe :

Inama y’abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yateraniye muri Village Urugwiro, yemeje ibiciro bishya bya serivisi z’ubuvuzi mu gihugu, aho byazamutse haba ku bakoresha ubwishingizi bwa leta cyangwa ubw’ibigo byigenga.

Icyo gihe byemejwe ko “mu mavuriro ya Leta, RAMA yongereyeho 25% ku biciro bisanzweho; ku bwishingizi bwa MMI n’ubw’Amasosiyete y’Abikorera, ibiciro byiyongereyeho 15%” mu gihe ku bwishingizi bwa Mutuelle de Santé ibiciro bitahindutse.

Iri zamuka ribaye mbere y’uko umwaka usozwa, byitezwe ko rishobora kuzagira ingaruka ku kiguzi gishya cy’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe kiri imbere, nubwo izi mpinduka zidahangayikishije impande zose mu buryo bungana.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, yabwiye IGIHE ko ku ruhande rw’Ikigo cya gisirikare cy’ubwishingizi ku ndwara, MMI, nta mpungenge izi mpinduka zapfa gutera kuko ari ibintu byaganiriweho mbere kandi ko ibigo byiteguye kubyubahiriza.

Ati “Ni icyemezo cyafashwe hagendewe ku bintu byinshi birimo ibitangwa kugira ngo ubuvuzi buboneke mu mavuriro ya leta by’umwihariko. Ni ukuvuga ngo niba nko kwisuzumisha byari nk’igihumbi, biraba 1150 Frw ku birebana na MMI, kubera 15% bavuze ko aziyongera ku giciro cy’ubuvuzi.”

“Bivuze ngo ayo uwishingiwe cyangwa umurwayi agomba gutanga, hiyongeraho naho 15% n’umwishingizi nka MMI yishyuraga 85% y’ubuvuzi bwose bwatanzwe, naho azaba yiyongereyeho.”

Lt Col Ngendahimana yashimangiye ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko icyemezo nka kiriya kitapfa gufatwa gusa inzego zibishinzwe zitabanje kubiganiraho, harimo nk’ibigo by’ubwishingizi, Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari n’izindi nzego zirebwa n’iyo gahunda.

Gusa uruhande rw’abikorera bo bagaragaza impungenge batewe n’iki cyemezo, bavuga ko abakiliya babo badafite amasezerano asa, ku buryo izi mpinduka nazo zizagira ingaruka zitandukanye kuri ibi bigo.

Butera Charles ushinzwe ubwingizi bwo kwivuza muri SORAS, yavuze ko ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi bimaze iminsi mu biganiro bisaba ko ibiciro fatizo ku maserivisi amwe n’amwe baha abarwayi byakongerwa.

Ati “Nkatwe dufite aho umuntu agira amafaranga yishyura agiye kwivuza n’aho batayishyura. Ubwo utishyura we ntabwo bimureba kubera ko umwishingizi azajya aba yishyuye 100%, ariko arabyishyura yongeyeho 15%.’’

Kuba ari gahunda itangiye hashobora kuba hari abagifite amasezerano atararangiza igihe, bivuze ko nta gihinduka ku masezerano ari hagati y’umukiliya n’ikigo kimugomba serivisi, nubwo ubutaha mbere yo kongerwa hari byinshi bizarebwaho.

Butera yakomeje agira ati “Tuzajya dutegereza ko amasezerano arangira kubera ko nta kundi twabigenza. Bitugiraho ingaruka kubera ko tuzatangira kubikurikiza hari abo tutigeze duteganya, hari amafaranga tutamuciye duteganya iryo zamuka rya 15%.’’

“Ni ukuvuga ngo uko amasezerano arangiye turongera dusubiremo ibiciro dukurikije uko ibiciro bimeze ku isoko. Niba nk’ikigo cyishyura miliyoni 50 Frw hakiyongeraho izindi 15, urumva ntabwo ayo uba warayateganyije kandi amafaranga tubishyurira ni ayo baduha.’’

Ibi bigo bisanzwe bigira uburyo byumvikana n’abakiliya babyo harebwa nko ku mubare w’abantu umuntu yifuza kuzajya avuza, ku buryo ibiganiro bitaha bizajya bigendera kuri ibi biciro bishya.

Ubwo yasozaga itorero ry’abakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2016, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi kigiye kuzamurwa kuko amafaranga yishyurwaga ngo atari akijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bugezweho n’igihembo cy’abatanga izo serivisi, kandi ngo ibi bigatangirana n’Ukuboza 2016.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Jean Pierre Nyemazi yatangarije IGIHE ko kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubuvuzi nta ngaruka bizagira ku murwayi, kuko ibizongerwaho byose ari ibizajya byishyurwa n’ibigo by’Ubwishingizi bw’indwara gusa.

Ati “Ntabwo bizatera ikibazo ku baturage, kuko icyo giciro cyinshi kizatangwa n’ubwishingizi abantu bafite, ni yo mpamvu twongera gukangurira abantu bose kujya mu bwishingizi. Bishobora kuzavuna uzaba atabufite, ariko ubufite uhereye kuri Mitiweli, RSSB n’ubundi, ntabwo duteganya ko hari ikizahinduka.”

Igiciro ku buvuzi ku bakoresha RAMA, byazamutseho 25% mu mavuriro ya leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages