00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihindagurikire y’ibihe yaba yongereye ihohoterwa rikorerwa abagore - Ubushakashatsi

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 18 October 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Abashakashatsi bagaragaje ko nubwo ingaruka imihindagurikire y’ibihe igira ku bidukikije n’ubukungu ari zo zigarukwaho inshuro nyinshi, inyigo nshya yerekanye ko n’ihohoterwa rikorerwa abagore ryiyongereye bigizwemo uruhare n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni inyigo yamuritswe mu Kinyamakuru PLOS Climate, aho abayikoze bashakaga gusobanukirwa uko bimwe mu bibazo bifite aho bihuriye n’imihindagurikire y’ibihe, nk’imyuzure n’inkanku cyangwa imiyaga idasanzwe, byagize uruhare mu bwiyongere bw’ihohoterwa hagati y’abakundana cyangwa abashakanye, rizwi nka ‘intimate partner violence (IPV)’.

Hasuzumwe uko iryo hohoterwa ryiyongereye nibura imyaka ibiri yakurikiye kimwe muri ibyo bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 156, mu gihe cy’imyaka 26.

Mu buryo bwatunguye abo bashakashatsi, ibyavuye mu nyigo byerekanye ko hari ihuriro rikomeye hagati y’ibyo bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ubwiyongere bw’iryo hohoterwa ryitwa ‘IPV’.

Icyakora hagaragajwe ko atari ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe byose bishobora kugira uruhare mu bwiyongere bwa ‘IPV’.

Nk’urugero byagaragaye ko imitingito n’inkongi zibasira amashyamba bitagira uruhare mu bwiyongere bw’iryo hohoterwa.

Icyakora abo bashakashatsi ntibabashije gusobanukirwa impamvu z’uko kunyurana. Baketse ko icyo kinyuranyo gishobora kuba gishingiye ku gutandukana kw’ibihe biberamo ingaruka z’ibyo bibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe ku bwiyongere bw’ihohoterwa.

Kubura amakuru arengeje imyaka ibiri yafatiweho mu nyigo, byagaragajwe nk’inzitizi mu gucukumbura neza ishingiro ryo guhura kw’ibyo bibazo n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ibyo byatumye abo bashakashatsi batanga umukoro wo kuzajya hakusanywa amakuru ajyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore mu buryo buhoraho.

Prof. Jenevieve Mannell wigisha muri UCL Institute for Global Health wari ukuriye itsinda ry’abo bashakashatsi, yagaragaje ko ibyavuye muri iyo nyigo ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa mu maguru mashya.

Ati “Ibimenyetso bihari byagaragaje ko igihe umugore ahuye n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, haba hari ibyago byinshi by’uko ahohoterwa mu bihugu bimwe, ndetse ugasanga iryo ahura naryo hamwe ritandukanye n’iryo ahurira naryo ahandi.”

Yongeyeho ko ubwo bushakashatsi bwerekanye ibibera ku rwego rw’igihugu kugira ngo bizafashe mu ishyirwaho ry’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku rwego mpuzamahanga.

Ibihgugu bifite umusaruro mbumbe uri hejuru, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko bigaragaramo ihohoterwa rya ‘IPV’ ku rwego rwo hasi.

Professor Mannell asobanura ko gukwirakwira vuba kw’amakuru y’ibyateye ibyo bibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe kwaba kugira uruhare mu ihohoterwa ribaho nyuma yabyo.

Hatekerezwa ko ihohoterwa rikorerwa abagore muri ibyo bihe rikunze kubaho kubera ukwiyongera k’umuhangayiko, kubura ibyo kurya no kuremererwa n’ibindi nkenerwa, ndetse no kubona aho gukinga umusaya nyuma y’ibyo biza,

Bene ibyo bigaragara kenshi ndetse bikagira uburemere cyane mu bihugu usanga bifite imico ifata abagabo ikabarutisha abagore (patriarchal gender norms), kuko ihohoterwa rikorerwa abagore riba rifatwa nk’ibintu bisanzwe.

Abashakashatsi batekereza ko uko hazagenda hashyirwaho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zikwiye kandi zafatanywe ubushishozi, bizagabanya iryo hohoterwa rikorerwa abagore.

Basabye ko mu ntego ibihugu byiha zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hajya hashyirwamo no ‘kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore’ kandi hakagira amafaranga agenerwa icyo cyonyine kugira ngo kigerweho.

Hatanzwe urugero rw’ibihugu birimo Samoa na Fiji bisanzwe byarashyizeho gahunda nk’iyo, yiswe ‘Climate Change Gender Action Plans’.

Abo bashakashatsi kandi basabye ko ibishobora kongera ihohoterwa rikorerwa abagore byajya binatekerezwaho mu gihe ibihugu bitegura uburyo bwo guhangana n’ibiza

Iyi nyigo yagaragajwe nk’iyibutsa ko imihindagurikire y’ibihe itagomba gufatwa nk’ ikibazo ku bidukikije gusa, ahubwo ko ari ikibazo ku mibereho ya muntu mu ngeri zose, haba mu bukungu n’ubuzima bwe. Ni ibintu byitezweho gutuma hongerwa ikibatsi mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Hasabwe ko za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga bigomba gukorana kugira ngo ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zishyirweho mu buryo budaheza.

Imihindagurikire y'ibihe yateye ubwiyongere bw'ihohoterwa rikorerwa abagore.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages