Ingingo ya 125 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera kuba utwite ari umwana.
Kutaryozwa icyaha binashingira ku kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; cyangwa yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
Undi wemerewe gukuramo inda mu Rwanda ni uwayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri. No kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, nabyo bituma nta buryozwacyaha bubaho.
Icyakora iryo tegeko risobanura ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.
Nubwo iryo tegeko ryasohotse mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyamuritswe mu Ukwakira 2018, hagombye gutegereza ko hasohoka Iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze, rikubiyemo ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda.
Iryo Teka ryashyizweho umukono ku wa 8 Mata 2019, Abaturarwanda babishaka kandi bujuje ibisabwa batangira gukurirwamo inda na muganga.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda hagati ya 2020 na 2023.
Ababarirwa muri 60% by’abakuriwemo inda bafashwe ku ngufu, 32% zari zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, naho 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.
Hakurwamo inda itarengeje ibyumweru 22
Nubwo Abaturarwanda bemerewe gukurirwamo inda ku mpamvu zigenwa n’itegeko, Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rigena ko hari igihe ntarengwa cyo gukuramo inda.
Ingingo yaryo ya kane ivuga ko “uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22”.
Ukubye neza usanga icyo gihe kingana n’iminsi 154, ikaba amezi atanu arengaho iminsi ine.
Bivuze ko mu mpamvu itegeko rigena ko zashingirwaho Umuturarwanda akurirwamo inda, imwe yonyine ni yo iba igifite agaciro iyo inda yamaze kurenza amezi atanu.
Gukurirwamo inda ku mpamvu z’uko ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, hagomba kwemeza imiterere y’ikibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’uwo atwite, bigakorwa nibura n’abaganga babiri kandi umwe muri bo akaba ari inzobere mu byerekeye kubyaza no kuvura indwara zifata imyanya y’imyororokere.
Hagomba kandi kugaragaza ukwiyemerera mu nyandiko k’utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko, iyo utwite ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.
Icyo gihe hanakenerwa gukora raporo ikorwamo kopi ebyiri zigashyirwaho umukono na muganga wemewe na Leta n’ utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko. Kopi imwe ihabwa utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko, indi ikabikwa n’ikigo cy’ubuvuzi.
Icyo muganga asabwa
Mbere y’uko muganga akuriramo umuntu inda, Iteka rya Minisitiri rigena ko agomba gutanga ubujyanama bwimbitse ku buzima; akanakora isuzuma rusange.
Usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no kuyikuramo byose.
Iyo usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko niwe ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo.
Mu gihe umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana niko kugenderwaho.
Uwifuza gukurirwamo inda afite uburenganzira bwo kugana ikigo cy’ubuvuzi cyabiherewe uburenganzira yihitiyemo, no guhabwa serivisi akeneye atabanje kubazwa urupapuro ruhamwohereza.
Umuganga n’ikigo cy’ubuvuzi bakiriye usaba gukurirwamo inda bagomba kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kugirirwa ibanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!