00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cy’Abafaransa gihugura abaganga mu byo kubaga kanseri kigiye gukorera mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 February 2018 saa 06:48
Yasuwe :

Ikigo gikomeye cyo mu Bufaransa gikora ubushakashatsi kikanahugura abaganga mu kubaga kanseri n’izindi ndwara hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD France), cyatangaje ko kigiye kubaka ishami ryacyo mu Rwanda, kiri ku rwego rwa Afurika.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubufatanye na IRCAD France bugamije gutanga amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda ajyanye n’icyitwa ‘Micro invasive surgery’, uburyo bwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ububabare igihe umurwayi abagwa, ibyago byo kwandura izindi ndwara nyuma yo kubagwa n’ibindi.

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2017, ubwo Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux n’itsinda bari kumwe basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nibwo yatangaje ko agiye kuhubaka icyo kigo.

Ati “Murabizi turi hano kuko tunategura kubaka ikigo gikomeye cy’ubushakashatsi mu kubaga kigamije kurengera ubuzima bw’abantu. Igihe dutegenya kubaka icyo kigo hano i Kigali ariko kikaba icya Afurika yose.”

Prof. Jacques yavuze ko atari icya mbere kizaba cyubatswe ko hari n’ibindi byubatswe birimo icyo mu Bufaransa mu 1994, icyubatswe muri Aziya, Amerika y’Epfo Afurika ikaba ari yo yari isigaye. Mu Rwanda no muri Afurika, inzobere muri serivisi gitanga zazaga zigahugura abaganga baho zikagenda.

Iki kigo biteganyijwe ko kizubakwa i Masaka, iruhande y’ahazimurirwa ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibikoresho bizifashishwamo bikazatwara amadolari asaga miliyoni zirindwi azatangwa na IRCAD France, aziyongera ku kibanza n’ibindi bizatangwa na Leta y’u Rwanda, kikazuzura mu gihe cy’amezi 18.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yavuze ko icyo kigo kizubakirwa Afurika yose mu Rwanda, kizafasha abaganga bo mu Rwanda kwiyungura ubumenyi mu kuvura indwara za kanseri zisa n’izananiranye kikanahugura abarwayi bazo bakoraga ingendo bajya kuzivuza mu mahanga.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali, iri tsinda ryagaragaje ko ari amateka akomeye ku Rwanda no ku isi muri rusange akwiye kubera ibindi bihugu urugero rwo guharanira ko bitazongera ukundi.

Itsinda ryasuye Urwibutso ryeretswe film ivuga ku mateka y'u Rwanda
Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux n'itsinda bari kumwe basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Itsinda ryaturutse mu Kigo IRCAD France ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Kigali
Umwe mu bari kumwe n'itsinda ryasuye Urwibutso rwa Kigali, Dr Sybill Storz aganira n'itangazamakuru
Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux n’itsinda bari kumwe ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux, yatangaje ko iki kigo kigiye gutangira kubakwa
Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Kayumba Malick, yavuze ko icyo kigo kizubakwa mu Rwanda kizafasha abaganga kwiyungura ubumenyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages