00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe gikomeje gutera inkeke

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 25 July 2018 saa 01:35
Yasuwe :

Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’ihurizo ry’abakobwa bakiri bato baterwa inda, Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kwita ku baturage (UNFPA) kivuga ko abagera kuri miliyoni 7.3 buri mwaka batwara inda zitateguwe batarageza ku myaka 18.

Imibare ya UNFPA igaragaza ko nibura buri munsi impinja 20.000 zivuka ku bakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Iyo harebwe ku mpamvu zihitana ababyeyi bapfa babyara n’ibindi bibazo bibishamikiyeho, inda z’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 ziza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abagera kuri miliyoni ebyiri n’igice buri mwaka, abandi miliyoni eshatu bakageregeza gukuramo inda rwihishwa bikabageza kure.

Mu bushakashatsi butandukanye, hagaragazwa ko abenshi muri abo bakobwa baba bahohotewe, bagashukishwa utuntu twa mvahe na njya he, abandi bagafatwa ku ngufu ariko kubera imico karande imwe n’imwe ya ‘ntiteranya’ yiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, imiryango na bo ubwabo bakabiceceka, nk’uko hari ahakoreshwa bitugukwaha ihabwa imiryango ngo idashyira hanze bene ibi bibazo.

Ikindi gituma iki kibazo gikomeza kuba ingorabahizi, ngo ni u kutamenya uburenganzira bwa bo kuri aba bakobwa, aho ndetse hafi ya bose baheranwa n’agahinda kubera guhohoterwa n’abo bahuje ibisanira mu miryango, kugeza n’aho mu bihugu bimwe na bimwe byagaragaye ko hari abagabo bahohotera abana b’abakobwa bibyariye.

Kuba magingo aya hari abangavu bagiterwa inda zitateguwe mu Karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika n’u Rwanda rurimo, kandi ni ikibazo gihangayikishije kandi kibangamiye iterambere ry’ibihugu bikagize, n’ubwo imbaraga zitari nke zashyizwe mu guhangana nacyo.

Ubwo Minisitiri ufite Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, Nyirasafari Esperance, yari imbere y’Inteko ishinga amategeko haganirwa ku bikorwa byateganywaga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018, yatangaje ko hari abakobwa ibihumbi 17 u batewe inda zitateguwe mu 2016.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko abatera abakobwa inda bakwiye no kugira uruhare mu kurera abana bavuka

Icyo gihe abagize Inteko Nshingamategeko barumiwe bumvise uwo mubare, hakibazwa ko nta gikozwe, buri mwaka hakavuka abana bangana gutyo kandi muri ubwo buryo, iki kibazo cyafata indi sura ku gihugu, haba mu iterambere ryacyo n’ibibazo aba bakobwa bakomeza guhura nabyo nko guta amashuri n’ingorane abana bavuka batyo bakuriramo.

Bitewe n’uko uburyo bene aba bakobwa batwitamo bugaragaza ko nta makuru baba bafite ahagije yo kuzirinda, ikibazo gikurikiraho ni uburyo ziba zishobora kugendana n’ ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko mu gihe hatabayeho kwikingira, ari nayo nzira nyamukuru ituma inda zitateguwe ziyongera.

Ni mu gihe kandi imibare igaragaza ko 19% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 mu Rwanda baba barakozeho imibonano mpuzabitsina, ndetse na 23% ku bahungu bo muri icyo kigero.

Naho mu bihugu nk’u Burundi, imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibarurishamibare n’ubukungu igaragaza ko abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 batwara inda zitateguwe yazamutse cyane hagati y’umwaka wa 2016-2018.

Abarenga 8% baba mu byaro batwaye inda zitateguwe, mu gihe abandi 10% bo mu mijyi basamye. Imwe mpamvu ishyirwa imbere nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru IWACU cyandikirwa mu Burundi, ni ubumenyi budahagije mu rubyiruko bujyanye n’inyigisho ku buzima bw’imyororokere.

Iyi mibare ariko yiyongera cyane muri Bujumbura, aho igera kuri 15% naho nka Ngozi ari nawo mujyi wa gatatu mu Burundi, abana b’abakobwa batwara inda zitateguwe ni 12%.

Umukozi wa UNFPA ushinzwe kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Gorges Gahungu, yabwiye iki kinyamakuru ati “Dukurikije ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri yisumbuye mu 2016, umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda badakuze wavuye ku 877 mu 2009, ugera ku 2424 mu 2016”.

Muri Uganda ho, Ikinyamakuru The Observer cyo ku wa 06 Gashyantare 2018 cyanditse ko Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda, Rebecca Kadaga yagitangarije ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, kandi ko hakwiye gushyirwaho amategeko arengera abangavu, mu rwego rwo kubarinda bene izi nda zitateguwe, aho muri iki gihugu abangavu bari hagati y’imyaka 15-19 bagera kuri 25% baba barabyaye.

Yagize ati “Imbogamizi ni nyinshi ku birebana n’abana basama badakwije imyaka, ahanini kubera ubujiji, imibereho yabo ku mashuri, ariko uko byagenda kose iki kibazo cy’abana banashyingirwa bakiri bato kigomba guhagurukirwa mu maguru mashya”.

Mu karere k’ibiyaga bigari kandi ngo urubyiruko rusa n’urutaritabira gukoresha agakingirizo ku buryo bufatika, kuko nibura mu bakagerageje, abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 batarengenze 42%, mu gihe ku bahungu bo umubare uri hejuru gato ku ijanisha rya 66%. Iyi mibare ikaba ari iyo mu 2015.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, ngo buri kimwe mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari bya Afurika gifite ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Igikomeje guhurizwaho na bose ni ugushyira imbaraga mu nyigisho zihabwa urubyiruko rukiri ku ntebe y’ishuri, ndetse nko mu Rwanda ho ngo hakaba harashyizweho integenyagisho yabigenewe ku buryo bugezweho, nkuko Dr Sayinzoga Félix Ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri RBC yabitangarije IGIHE.

Ikibazo cy’inda zitateguwe ku bakiri bato kandi ngo nticyakwifashwa n’urwego rumwe ngo rugishobore, kuko abakobwa batujuje imyaka 18 ubwabo baba bagikingiwe n’amategeko arengera abana ku bijyanye n’imikoreshereze y’imibiri yabo mu by’imyororokere.

Iyi mpamvu ubwayo igaragaza ko hakenewe ubufatanya bwa Minisiteri zitandukanye harimo n’iy’Ubutabera gukorera hamwe na Polisi y’Igihugu, n’abashinzwe iby’ubuzima n’uburezi mu bihugu bashyira imbaraga mu kwigisha no kutihanganira abagira uruhare mu gutera inda aba bakobwa.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Sayinzoga Félix avuga ko mu bigo nderabuzima hashyizweho serivisi yitwa ‘Youth Corner’ ishinzwe gutanga inyigisho ku buzima bw’imyororokere mu bakiri bato, ndetse iyi serivisi ikaba itangirwa mu gihugu cyose.

Yagize ati “Ni serivisi idategereza ko tubona urubyiruko ruje kwivuza gusa, ahubwo dushobora no kurusanga aho ruri nko mu myidagaduro n’ahandi rukunze guhurira, ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye, rugahabwa inyigisho zikenewe mu by’ubuzima bw’imyororokere”.

Imibare y'abaterwa inda zitateguwe ikomeza kwiyongera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages