00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’ababyeyi batererana abana batewe inda giteye inkeke

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 January 2020 saa 03:41
Yasuwe :

Bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato bakomeje kugaragaza ko bahura n’ihohoterwa mu miryango yabo ririmo kudategwa amatwi n’ababyeyi babo ngo bafashwe mu bihe bikomeye baba barimo.

Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zigaragaza ko kuva mu 2016 kugeza muri Kanama 2019, abangavu basaga ibihumbi 70 basambanyijwe banaterwa inda.

IGIHE iherutse kumenya amakuru y’umwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 15 ufite ababyeyi bombi ariko wakiriwe n’ikigo cyita ku bana b’abakobwa bari mu buzima bwo mu muhanda, abahohotewe n’abatagira kivurira kizwi nka Centre Marembo.

Umuyobozi w’icyo kigo, Nsabimana Nicolette, yaduhamirije ko uwo mwana twise Alice bamwakiriye ameze nabi atwite, atagira umwitaho kandi afite ababyeyi bombi.

Yavuze ko yamwakiriye mu kigo muri Kamena 2019 abyara mu Ukuboza aza no kujya mu bitaro kubera ikibazo cy’uburwayi bw’umwana, ababyeyi be bataramugeraho na rimwe. Ibyo ngo byasaga n’aho byamuhungabanyije kuko yageze aho kumva atifuza ko bavuga ababyeyi be.

Ati “Akatubwira ko afite Se, akatubwira ko afite nyina kandi kumuvuza byari bikomeye, nta mituweli. Wagira ngo uvuze kuri se cyangwa nyina ukabona agize ikibazo.”

Ubwo IGIHE yasuraga Alice kwa muganga, Nyirakuru wari umurwaje mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK yavuze ko se na nyina batandukanye ariko ko bamenye ko amakuru y’umwana wabo atwite.

Nyina aba mu Ntara y’Iburasirazuba aho akora nk’umuforomokazi mu mushinga ukorera muri iyo Ntara naho se akaba i Kigali Kimironko aho akora mu kigo gicunga umutekano.

Nyirakuru yavuze ko n’igihe bakekaga ko Alice atwite batumyeho nyina ngo aze amurebe, abasaba ko bamwoherereza amafoto kuri Whatsapp ariko ntiyaza kumureba.

Ikibazo cyo kutakirwa ku bana batewe inda gisa n’aho ari rusange mu muryango Nyarwanda.

Mu nama ya 17 y’igihugu y’umushyikirano, uwitwa Umumararungu Immaculée wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo na we yavuze ko yatewe inda imiryango n’inshuti bakamucikaho.

Ati “Jyewe nabyaye nkiri muto maze kubyara nahuye n’itotezwa umuryango uranyanga. Nk’abakobwa twabyariye mu rugo tukiri bato duhura n’ikibazo cyo kwangwa n’imiryango n’inshuti, cyo gutotezwa n’abaturera.”

Uwo mukobwa yavuze ko amahirwe yagize ari ay’umushinga ufasha abakobwa bahuye n’icyo kibazo wamufashije, naho ubundi umuryango wari wamwanze bimutera ikibazo gikomeye.

Umuhuzabikorwa w’imishinga mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho, Murwanashyaka Evariste yabwiye IGIHE ko mu bukangurambaga bakora bahura n’icyo kibazo.

Yavuze ko hari abirukana abana babo bagahungira mu miryango bafitanye isano, hakaba n’ababaha inkono zabo ngo bajye bitekera cyangwa ngo basange ababateye inda.

Ati “hari n’abiyahuye.” Yavuze ko mu Karere ka Kamonyi hari umwana bigeze gusanga yanditse ibaruwa ndende isobanura ko kwiyahura yabitewe no kutakirwa n’iwabo, no kumutoteza.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Amb. Solina Nyirahabimana yasabye habaho gufatanya gukumira no kurinda abana mu muryango Nyarwanda ariko akibutsa ko iyo umwana aramutse atewe inda bidakuraho inshingano z’umubyeyi.

Ati “Ndagira ngo nibutse ababyeyi ko iyo umwana aramutse atewe inda bidakuraho inshingano z’umubyeyi. Ntabwo uwo mwana umucutsa ntabwo umureka, ahubwo uba ufite inshingano zo kumureberera ndetse n’umwana abyaye.”

Uko kutakirwa neza bishobora kuba imwe mu mpamvu ituma ahatanaboneka ubutabera kubera icyuho kigaragararira mu mibare y’abatewe inda n’abagejejwe imbere y’ubutabera.

Imibare y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2018/19, abagabo bakekwagaho ibyaha byo gusambanya abangavu bari 3320, mu 2017/18 bari 2926 naho mu wawubanjirije bari 2030.

Benshi mu bakobwa batewe inda bakiri bato bavuga ko batereranwa n'imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages