00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitera iminwa kuma n’uko wabyirinda

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 8 September 2026 saa 02:55
Yasuwe :

Kumagara kw’iminwa ni ikibazo gikunze gufatwa nk’icyoroheje, nyamara gishobora gutera kokerwa, gushishuka, gusatagurika no kuva amaraso, ndetse rimwe na rimwe hakabaho udusebe cyangwa kubabara cyane, cyane cyane iyo umuntu arya indimu, ibiribwa birimo umunyu mwinshi cyangwa ibirungo bikaze.

Kubura amazi ahagije mu mubiri ni imwe mu mpamvu zishobora gutera iki kibazo, ariko si yo yonyine. Iminwa ishobora kuma bitewe n’izuba, ubukonje, ubushyuhe, kubura ubuhehere buhagije, kubura vitamine B cyangwa ubutare, gukoresha imiti imwe n’imwe, ubwivumbure bw’umubiri, indwara ya thyroid n’izindi.

Nubwo akenshi iki kibazo kitaba gikomeye, hari igihe gishobora guterwa n’indwara z’uruhu, ubwandu cyangwa ubwivumbure ku bintu bikora ku minwa.

Kurigata iminwa kenshi na byo bishobora kuyumisha kurushaho. Iyo amacandwe amaze gukama, asiga iminwa yarushijeho kubura ubuhehere, umuntu akongera kuyirigata, bityo ikibazo kigakomeza.

Abana n’ingimbi bakunze kurigata iminwa bashobora no kugira ibiheri bizengurutse umunwa.

Mu kuyitaho, umuntu agirwa inama yo kunywa amazi ahagije, gukoresha amavuta yabugenewe atarimo impumuro cyangwa uburyohe bwongerwamo, no kwirinda kurigata, kuruma cyangwa gukurura uruhu rwashishutse.

Amavuta arimo petroleum jelly, glycerin, ceramide cyangwa dimethicone ashobora gufasha kugumana ubuhehere. Iyo umuntu agiye hanze, akwiriye gukoresha amavuta arinda iminwa ingaruka z’imirasire y’izuba.

Iyo iminwa ikomeje kuva amaraso, kubabara cyangwa ntikire nyuma y’ibyumweru bike, ni ngombwa kugana muganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages