00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisubizo cya Minisitiri Ngamije ku mpamvu abakingiwe basabwa gukomeza kwambara agapfukamunwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Werurwe 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze impamvu abakingiwe Coronavirus bakomeza kwambara agapfukamunwa anagaragaza uko gahunda yo gutanga dose ya kabiri y’urukingo iteye.

Hashize iminsi mike u Rwanda rutangiye gahunda yo gukingira Coronavirus, hari abumvaga ko nibamara gukingirwa bazaba baciye ukubiri no kwambara agapfukamunwa gusa batungurwa n’uko inzego z’ubuzima zabasabye gukomera kuri ubu buryo bwo kwirinda.

Mu kiganiro Minisitiri Ngamije yagiranye na RBA ku wa 21 Werurwe, yasobanuye impamvu abakingiwe bakomeza gusabwa kwambara agapfukamunwa.

Dr Ngamije yavuze ko gusaba uwakingiwe gukomeza kwambara agapfukamunwa bigamije kumurinda mu gihe umubiri we wubaka ubudahangarwa no kurinda abo ahura nabo batarahabwa urukingo.

Ati “Kugeza ubu umuntu umaze gukingirwa icya mbere umubiri we ugomba kwitegura kugira ubudahangarwa kugira ngo uhangane n’indwara ndetse n’igihe aboneye na dose ya kabiri azakomeza ku kambara kuko ntabwo ari wenyine, nk’igihe se abamuzengurutse bose nta n’umwe urabona dose ya mbere.”

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo kutambara agapfukamunwa kizigwaho mu gihe hazaba hamaze gukingirwa nibura abaturage 60%.

Ati “Ni ukuvuga ko haracyari ikibazo dusaba rero ko nibura 60% by’abagomba gukingirwa bakingirwa muri iki gihugu, abo rero nibamara gukingirwa nibwo tuzatangaza izindi ngamba z’uko tuzitwara ku bijyanye no kwambara agapfukamunwa, gukaraba, guhana intera mu gihe tutaragera kuri uwo mubare nta rindi bwiriza rihari uretse kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda COVID-19.”

Inkingo 97% zimaze gukoreshwa

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko mu nkingo u Rwanda rwakiriye zigamijwe gutangwaho dose ya mbere ubu izimaze gukoreshwa zigera kuri 97% hakaba hasigaye izitarenga ibihumbi 15.
Yavuze ko icyiciro cya mbere cyo gukingira kiri kugana ku musozo, ariko yemeza ko hari inkingo nke u Rwanda rwazigamye kugira ngo ruzazitangeho dose ya kabiri.

Ati “Aka kanya navuga ko icyiciro cya mbere kiri gusozwa kuko twakiriye inkingo zingana 341 480 twagombaga gutangaho dose ya mbere hari izindi 51480 tugomba gutangaho dose ya kabiri ariko twabaye tuzigamye kugira ngo tuzabashe kuzazitanga igihe kigeze .”

“Kuri izo twagombaga gutanga nka dose ya mbere tumaze gutanga 330 353 ni ukuvuga 97% z’inkingo twagombaga gutangaho dose ya mbere twarazitanze hasigaye nke cyane zitageze ku bihumbi 15 tugomba gutanga mu minsi iri imbere.”

Minisitiri Ngamije yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere gahunda yo gutanga dose ya kabiri izatangira buri muntu akazagenda ahamagarwa bitewe n’igihe yaherewe iya mbere n’ubwoko bw’urukingo yahawe.

Ati “Urukingo rwa AstraZeneca ni urukingo twatanzeho dose nyinshi zisaga ibihumbi 300 kuko izindi zari iza Pfizer. Kuri izo, urukingo rwa AstraZeneca umuntu aterwa dose ya kabiri hashize ibyumweru biri hagati y’umunani na 12, buri wese azi itariki bamukingiriyeho natwe mu ikoranabuhanga turabifite, dufite amazina ye dufite telefone ye tuzamubwira tuti iminsi yawe yo kugaruka kugira ngo uterwe urikingo rwa kabiri yageze.”

“Abahawe Pfizer nyuma y’iminsi 28 uwarutewe aragaruka kugira ngo aterwe dose ya kabiri, dufite amakuru ahagije ubwo rero buri wese tuzamutumaho tuti subira ku kigo nderabuzima wikikingirijeho bagutere urukingo rwa kabiri. Buri wese azabwirwa aho akwiye kujya.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu minsi ya vuba u Rwanda ruratangira kwakira izindi nkingo za Coronavirus.

U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19 tariki ya 5 Werurwe 2021, bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hamaze gukingirwa abagera kuri 30% ndetse mu mpera za 2022 Abanyarwanda 60% bakazaba baramaze gukingirwa.

Aba mbere bahawe inkingo ni abakozi bashinzwe ubuzima, abandi bakozi bafite ibyago byo kwandura, abakuze, abafite indwara zitandura, impunzi, abagororwa n’abarimu.

Minisitiri w'Ubuzima,Dr Daniel Ngamije yavuze ko abakingiwe COVID-19 bakomeza kwambara agapfukamunwa kugira ngo barinde abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .