Izi ndwara mu rurimi rw’amahanga zitwa ‘Auto Immune’ zimwe muri zo zikunze kwica abantu bari mu kigero cy’imyaka 24 na 40 y’amavuko. Bisobanuye ko umuryango uzirwara, abawukomokamo benshi baba bafite amahirwe make yo kurenza imyaka 40 batarapfa.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuvura indembe mu Bitaro bya Muhima, akaba n’umuganga w’indwara rusange, Dr Maniraguha Yeze Aimée Victoire, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe umubiri w’umuntu ugira ubudahangarwa bashinzwe kuwurinda Virus cyangwa utundi dukoko ‘Bacteria’ tuwinjiramo duturutse hanze yawo.
Iyo hagize ikintu giturutse hanze gishaka kuwinjiramo cyawangiza, ugira uburyo uhita wohereza abasirikare bo kuwurinda cyangwa guhangana nacyo ngo kitinjira.
Dr Maniraguha yasobanuye ko kuri izo ndwara zo abasirikare b’umubiri ubwabo aribo basenya ibice biwugize ariko usanga abantu nta bumenyi bazifiteho kubera urwego rw’ubuvuzi rutaratera imbere cyangwa kubona kuzifata nk’ibisanzwe.
Ati “Hari ubumenyi buhambaye ubuvuzi bwacu buba butarageraho, hari indwara nakubwiye twita ‘Auto Immune disease’ umubiri ubwawo, atari ikintu giturutse hanze, atari ibintu uvuga ngo wishakiye cyangwa biguturutseho, bimwe twita ubudahangarwa rw’umubiri ‘Abasirikare b’umubiri’ bagatuma ugenda ukiyangiza.”
Muri izo harimo diabète yo mu bwoko bwa mbere, aho abasirikare b’umubiri bica uturemangingo dukora umusemburo wa Insulin. Ibi bituma isukari iba nyinshi mu maraso bikagira ingaruka ku mutima, impyiko, amaso n’izindi nyama.
Hari n’izindi ndwara kandi zituma abasirikare b’umubiri aho kuwurinda ahubwo bawusenya ubwabo zirimo nka Rheumatoid arthritis, iterwa n’uko abasirikare b’umubiri bahindukana hagati yabo bigatuma ingingo z’umubiri zangirika n’izindi. Iyi ishobora gufata abantu bakiri mu myaka 30.
Dr Maniraguha ati “Hari indwara zimeze gutyo, akenshi zigenda mu muryango. Izo ndwara rero ntabwo abantu bazirwaye babaho igihe kirekire, kenshi usanga ari abantu bapfa vuba. Gusa zigira ibimenyetso bigaragara ku buryo utavuga ngo ni abantu bari babayeho neza ukabona barapfuye.”
Muri ibyo bimenyetso harimo nko guhorana umunaniro, gupfuka umusatsi, kubabuka uruhu, gutitira mu biganza n’ibirenge, kubyimba ibice bimwe by’umubiri bikanahishira, kubabara imitsi n’ibindi.
Ati “Iyo ari izo ndwara zigenda mu muryango, hari izitagaragara cyane bitewe n’aho abantu batuye, ubuvuzi buhari cyangwa n’uko ubwabo batajya banivuza, ntibabe babimenya. Hari na kanseri zigenda mu miryango. Nazita nk’indwara za bucece, zidapfa kugaragara ariko umuntu aba afite ibimenyetso akabikerensa [ntabihe agaciro]. Ariko hari indwara zigenda mu miryango, zituma abawugize batabaho igihe kirekire.”
Izi ndwara akenshi ngo usanga nta bintu bizitera bizwi, akaba ari nayo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwegera umugang mu gihe cyose babonye bimwe mu bimenyetso byazo kugira ngo batangire gukurikiranwa hakiri kare, dore ko inyinshi usanga zitavurwa ngo zikire ariko uzirwaye ahabwa imiti irinda abasirikare gukomeza kwanduza umubiri, igabanya uburibwe n’izindi ngaruka zazo.
Kugeza ubu habarurwa indwara zifite imiterere nk’iyo, binavugwa ko zikunzwe kwibasira igitsina gore cyane, zisaga 80 zishobora kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu.



















TANGA IGITEKEREZO