Nyamara hari indwara ifata uruhu yitwa ‘psoriasis’ irangwa n’ibimenyetso byo kuzana uduheri duto tumeze nk’amahumane, tugenda dukura kugeza tubaye ibintu binini ku ruhu bisa n’ibihushi.
Iyi ndwara nta kintu kiyitera kizwi, icyakora ushobora kuyikura mu ruhererekane rw’ibisekuru.
Iyi ndwara irangwa no kugira ibintu (rashes) ku mubiri cyane cyane ku nkokora no ku mavi, guhora ushaka kwishima, kuzana amashyira muri ibyo bintu byaje ku ruhu n’ibindi.
Umuganga w’indwara z’uruhu muri CHUK, Dr Alice Amani Uwajeni, yagaragaje ko abantu benshi bakunda kwitiranya iyi ndwara n’izindi ndwara ibituma batinda kwivuza.
Ati “Abantu benshi bakunze kwitiranya iyi ndwara n’izindi nyinshi z’uruhu hari n’abavuga ko babaroze bakajya kwivuza mu bavuzi gakondo, yabona byanze akabona kuza kwa muganga.”
Uyu muganga akomeza asobanura ko iyi ndwara idakira uretse guhabwa imiti igabanya ubukana.
Ati “Iyi ndwara ntabwo ikira ndetse ntiyandura ahubwo tuguha imiti yoroshya indwara ku buryo utongera kwishimagura n’ibindi. Ikindi umurwayi yirinda ibintu bituma iyi ndwara ishobora kuba mbi birimo umubyibuho ukabije, kunywa itabi, kwisiga amavuta atari ay’umwimerere nka mukorogo n’ibindi.”
Murekatete Valentine umaranye iyi ndwara imyaka icumi yavuze ko agitangira kuyirwara abantu bamubwiraga ko ari ibyuririzi bya Sida, abandi bakamubwira ko bamuroze ibyatumye ajya kwivuza mu bavuzi ba gakondo.
Akomeza avuga ko nyuma ari bwo yaje kujye kwivuza bamubwira ko arwaye ‘psoriasis’ ndetse atangira kwivuza n’ubwo avuga ko imiti yo kwivuza iyi ndwara ihenze cyane.
Ati “Iyo ufite imiti iyi ndwara iragabanuka ku buryo aho uyisiga hatagaruka ibindi no kwishima bigashira. Ariko ikibazo cyayo imiti yayo irahenda cyane. Nk’uwo namaze nawuguze ibihumbi 105 Frw, nabwo ari kuwutumiza muri Kipharma waboneka bakazaguhamagara.”
Murekatete kandi yavuze ko nyuma yo kumenya ubu burwayi bwe byamuteye ibibazo byo mu mutwe, birimo agahinda gakabije kuko bwatumye abantu batabuzi bamuha akato.
Kugeza ubu nta mubare wabarwaye iyi ndwara mu Rwanda uzwi, icyakora Uwajeni avuga ko mu cyumweru kuri CHUK bashobora kwakira abarwayi batatu bayirwaye.
Umubare muto w’abaganga b’uruhu na wo uri mu bituma iyi ndwara idakurikiriranwa bihagije, kuko mu Rwanda habarurwa abaganga b’indwara z’uruhu 13 muri bo 12 ni abakorera mu mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!