00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abarwayi b’indembe ntibazongera koherezwa i Kigali

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 March 2026 saa 07:32
Yasuwe :

Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo byashyikirijwe inzu yahariwe kwakira indembe yuzuye itwaye miliyoni 537 Frw harimo n’ibikoresho. Ni inzu yitezweho gufasha abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bajyaga boherezwa kuvurirwa mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nzu izwi nka ICU/HDU, yatashywe ku mugaragaro ku wa 19 Werurwe 2026, yuzuye itwaye miliyoni 537 Frw harimo n’ibikoresho. Iyi nzu ifite ibitanda 10 bishobora kwakira indembe n’aho kubagira hane.

Yubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’Umuryango Mpuzamahanga wa Operation Smille Rwanda.

Yitezweho kuzajya yakira abarwayi b’indembe bo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza bajyaga boherezwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali nka CHUK n’Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Ibitaro bya Kibungo bisanzwe bikurikirana abaturage barenga ibihumbi 400 bo mu karere ka Ngoma n’abandi bahaza baturutse mu tundi turere. Mu mwaka wa 2025, bavuye abarwayi barenga ibihumbi 62, muribo abagera 500 boherezwaga mu Mujyi wa Kigali kujya gushakayo serivisi za ICU n’izindi serivisi z’inzobere ibitaro bitari bifite.

Ndayisaba Emmanuel wari umaze imyaka itandatu arwaye igisebe wivurizaga mu bitaro bya CHUK, yavuze ko yishimiye kwegerezwa ubuvuzi bwiza.

Ati “Kuva mu rugo njya ku bitaro bya CHUK byantwaraga ibihumbi 10 Frw kugenda no kugaruka bikaba ibihumbi 20 Frw, hari nubwo najyaga njya kujyayo amafaranga akabura kuko najyagayo rimwe mu cyumweru, ubu rero ndishimye cyane ko ndi kwivuriza hafi.’’

Mbarushimana Egide wabagiwe muri iyi nyubako nshya, yavuze ko bamubaze neza bamuteraho umubiri ahantu yari afite ikibazo atarindiriye kujya mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko ari serivisi yishimiye kandi ko byamufashije kongera kubaho ameze neza.

Nyiransengiyumva Phaina we yashimiye Leta yabegereje serivisi z’indembe, avuga ko bajyaga bakora urugendo rurerure bagiye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi ukuriye ibikorwa mu Muryango Mpuzamahanga wa Operation Smille Rwanda, akaba na Perezida w’urugaga rw’abaganga babaga mu Rwanda, Prof Faustin Ntirenganya, yavuze ko inzu y’indembe bubatse ndetse n’ibyumba babagiramo, byitezweho kuzamura ireme ry’ubuvuzi bwo kubaga, binyuze mu kwigisha abaganga b’ejo hazaza no kwegereza abaturage ubuvuzi bw’inzobere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yavuze ko iyi nyubako izafasha abaturage benshi bajyaga boherezwa kuvurirwa mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko biri muri gahunda ya Leta yo kwegereza ubuvuzi abaturage.

Ati “Iyi nzu twatashye uyu munsi ije gukemura ibibazo Abanyarwanda bafite, aho abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihariye nko kubagwa, indembe bajyaga boherezwa ahandi ku bindi bitaro nka CHUK n’i Kanombe, ubu bijyanye na politike yo korohereza abaturage, hubatswe izi nyubako kugira ngo zifashe abarwayi bo mu Ntara y’Iburasirazuba.’’

Ndayizeye yavuze ko nk’uko ibitaro bya Kibungo biri ku rwego rwa kabiri, hari n’abanyeshuri bahigira bagiye kujya babona uburyo bwiza bwo kwiga atari ukwigishwa mu magambo gusa ahubwo ibyo biga bazajya banabishyira mu bikorwa.

Ibitaro bya Kibungo byubatswemo inzu y’indembe yatwaye arenga miliyoni 537 Frw
Igikorwa cyo gutaha iyi nyubako cyitabiriwe n'abakora mu rwego rw'ubuvuzi
Umunyambanga Uhoraho muri MINISANTE, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yavuze ko abajyaga kuvurirwa mu Mujyi wa Kigali bazajya bavurirwa hafi
Ni inzu irimo ibikoresho byose bizafasha mu buvuzi bw'indembe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages