Orbis yageze mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga 2025 ikazageza ku wa 01 Kanama 2025. Iri gukorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Ni bwo bwa mbere ibi bitaro byari bigeze mu Rwanda. Rwabaye igihugu cya 84 bigezemo kuva byatangira mu 1982.
Orbis yatumiwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cyita ku buvuzi bw’amaso (Rwanda International Institute of Ophthalmology: RIIO) n’Ibitaro bya Kibagabaga.
Yabanje guhugura abaganga b’inzobere mu kuvura amaso barenga 100 mu bijyanye no kubaga amaso. Haherewe ku gukoresha imashini zigezweho zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), nyuma bakomereza ku barwayi.
Uretse abo barwayi 40, biteganyijwe ko hari n’abandi 100 bazavurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga bigizwemo uruhare na RIIO.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo Orbis itange ubu buvuzi mu Rwanda no guhugura abaganga bazobereye iby’amaso.
Ati “Ni ubwa mbere tubonye ibitaro byo mu ndege ndetse bizanye ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi. Ni imikoranire imaze igihe kinini. Orbis yari ifitanye imikoranire yo kwigisha n’abavura amaso mu Rwanda. Ni na ho havuye iki gitekerezo cyo kuzana iyi ndege irimo ibitaro. Ntabwo ari igihugu hose ijya hari ibisabwa mu bijyanye n’ibikorwaremezo.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo bigishe inzobere z’abaganga mu buvuzi bw’amaso zikava kuri 30 ziriho ubu mu Rwanda zikagera nibura ku 120 mu myaka itanu iri mbere muri gahunda yo gukuba kane abakora kwa muganga u Rwanda rwatangije.
Ati “Bisaba abarimu benshi n’ibikoresho byinshi. Twazanye n’abanyeshuri bari kwiga iby’amaso, ndetse turaza no gukora umushinga, uzadufasha ntibajye biga ari uko indege yaje gusa ahubwo yaba muri RIIO na Kaminuza y’u Rwanda dushyiremo abarimu n’ibikoresho byinshi.”
Kugira ngo umuntu abe inzobere mu maso, bisaba kwiga imyaka hafi 25, irimo 12 y’uburezi bw’ibanze, itandatu y’ubuvuzi rusange n’indi ine ifasha umuganga gusohoka ari inzobere.
Ushaka gukomerezaho mu kumenya byimbitse igice runaka cy’ijisho nk’imboni, yongeraho ibiri cyangwa itatu.
Umuyobozi Mukuru wa Flying Eye Hospital, Maurice Geary, yavuze yashimiye u Rwanda rwabakiriye neza kugira ngo batange ubuvuzi bw’amaso n’ubumenyi mu kwita kuri uru rugingo rw’umubiri.
Ati “Nishimiye kuvuga ko ubu ari bwo bwa mbere Orbis Flying Eye Hospital igeze mu Rwanda. Ni yo rukumbi yemewe nk’ibitaro byigisha ibijyanye no kwita ku maso bikorera mu ndege, bifite ibikoresho bigezweho nk’iby’ibindi bitaro byihagazeho.”
Yavuze ko ari ibitaro bigezweho, bifite icyumba kibagirwamo gifite ibikoresho byose, aho abarwayi bamaze kubagwa bitabwaho, ishuri batangiramo amasomo ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rihambaye bifasha mu kwigisha.
Maurice Geary yavuze ko nyuma yo gutanga amahugurwa ajyanye no kubaga indwara z’amaso nk’ishaza hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Virtual Reality,’ banahaye u Rwanda imwe muri izo mashini izajya yifashishwa mu kwigisha Abanyarwanda.
RIIO ni ikigo kimaze imyaka 14 cyashinzwe na Brig Gen Prof. John Nkurikiye na Prof. Cikū Mathenge, bagamije kuziba icyuho cyari mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda.
Brig Gen Prof. Nkurikiye yavuze ko iyi myaka yaranzwe n’ubwitange mu gutanga ubuvuzi bw’amaso, kuko urebye mbere y’imyaka 25 ishize nta buvuzi bwihariye bw’amaso bwari buhari.
Yavuze ko nko mu 2002 mu Rwanda hari abaganga b’inzobere mu by’amaso batatu bagombaga gukora mu nzego zose z’ubuvuzi.
Mu 2004 batangiye gutanga amahugurwa ku kwita ku maso ku rwego rwa kaminuza, mu 2007 baba 10 banyuze muri iyo gahunda ndetse uyu munsi bamaze guha amahugurwa abarenga 200 yo ku rwego rwa kabiri.
Brig Gen Prof. Nkurikiye yavuze ko ubu bamaze guhugura abaforomo barenga 2700 bo mu bigo nderabuzima byose mu Rwanda bashobora gupima ndetse bakavura bimwe mu bibazo by’amaso, byose bivuye mu bushobozi buke bari bafite.
Ati “Ndamutse ndujya mu kiruhuko cy’iza bukuru najyayo nishimye. Twatangiye guhugura inzobere mu buvuzi bw’amaso kuva mu 2018. Ubu nishimiye kuvuga ko binyuze muri gahunda yacu inzobere 10 zimaze gusoza amasomo n’abandi 16 bari kwiga mu bihugu bitandukanye, Orbis Flying Eye Hospital yaje nk’inyongera mu guhugura abaganga bakiri bato.”
Dr. Moïse Habineza usanzwe ari inzobere mu kuvura amaso mu Bitaro bya Ruhengeri, yagaragaje ko aya mahugurwa ajyanye no kubaga ishaza bayakoze mu buryo butandukanye n’ubwo bari basanzwe bakoresha.
Ati “Ni uburyo bwo kubaga ishaza buteguza ibiganza byanjye kubikora neza nta kwibeshya kuko kubagira kuri microscope bisaba kwigengesera cyane. Byafashije ibiganza byanjye kumenyera kuri ubwo buryo bwo kubaga. nkabikora mfite icyizere ko nabikora nta kibazo.”
Orbis International imaze kujya mu bice birenga 200 byo mu bihugu 84 itanga ubuvuzi bugezweho ndetse abarenga ibihumbi 100 baturutse mu bihugu bitandukanye bahawe amahugurwa ajyanye no kuvura amaso hifashishijwe ikoranabuhanga izwi nka CyberSight.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!