Kumva inkuru y’umubyeyi uvuga uburyo ibise by’imfura ye byamuburabuje ni inkuru iba iteye agahinda, ndetse usanga akenshi hari n’ababyeyi bahora babwira abana babo ububabare banyuzemo bagiye kubyara. Hari umubyeyi umenya ko atwite, aho kwishimira iyo nkuru nziza, agahita akubita agatima ku majoro azamara ataka mbere yo kubyara ku buryo ibyari ibyishimo biba kwiheba.
Nyuma yo kubona ko abagore bahura n’ububabare bukabije mu gihe cyo kubyara, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahisemo gutangiza uburyo bufasha abagore kubyara badahuye n’ubwo bubabare, ibizwi mu Cyongereza nka “Epidural analgesia for labor”.
Ku mubyeyi ugiye gufashwa binyuze muri ubu buryo, mu gihe atangiye kumva ibise, aterwa urushinge, rumurinda kubabara kugeza amaze kwibaruka.
Umwarimu muri Kaminuza ya Duke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’inzobere mu bijyanye no gutera ikinya, Prof. Ayedemi John Olufolabi, yasobanuye byinshi kuri ubu buryo bugiye gutangizwa muri ibi bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Ati “Abantu benshi baravuze ngo umugore ararengana cyane, bitewe n’ububabare ahura nabwo mu gihe cyo kubyara, Mu by’ukuri ugendeye ku bipimo bya siyansi, ububabare agira usanga butari bukwiye kuko ntibutuma amera neza, nta n’icyo bwongera ku mwana, ahubwo buramuhungabanya. Impamvu itumye turi hano ni ukugira ngo dufashe ababyeyi, babyare neza kandi batababaye.”
Yakomeje agira ati “ Ni agashinge dutera mu mugongo w’umubyeyi (Catheter) kakadufasha kohereza imiti mu mitsi ituma umugore agira ububabare bw’ibise, bityo umubyeyi ntaba ashobora kumva igise na kimwe, ahubwo hifashishwa imashini yabugenewe mu gupima ibise by’umubyeyi, igihe cyo kubyara cyagera tukamenyesha umubyeyi, cyane ko aba afite umuganga umuguma hafi amenya aho ageze.”
Umugenzuzi akaba n’inzobere mu byo gutera ikinya muri ibi bitaro, Dr Muhumuza Samuel, yasobanuye ko ubu buryo bugiye kunganira ubwari busanzwe mu kugabanyiriza ababyeyi ububabare baterwa n’ibise.
Ati “ Ubu buryo buje bwunganira ubwo twari dusanzwe dukoresha mu kugabanya ububabare buterwa n’ibise buzwi nka ‘Spinal analgesia for labor’ ariko bwo bukaba butakuragaho ububabare bwose.”
“Ububabare umubyeyi agira mu gihe abyara bushobora kugira ingaruka mbi ku mwana na nyina, aho usanga hari umubyeyi umara kubyara akananirwa konsa cyangwa akumva adakeneye ko uwo mwana amwegera bitewe n’ububabare yagize amubyara.”
Mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi, ubu buryo bumaze igihe kinini bukoreshwa nubwo mu Rwanda aribwo bugitangira.
Ati “Ababyeyi baho ntabwo bakibabara mu gihe cyo kubyara. Kuko ni uburyo bwiza kandi butagira ingaruka n’imwe yaba ku mwana no ku mubyeyi.”
Umuforomukazi ukora mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Mbabazi Eugenie, yatangaje ko yagize amahirwe yo kwita ku mubyeyi wafashijwe binyuze muri ubu buryo. Icyo gihe ngo yabyaye aseka mu gihe ubundi biba ari amarira gusa.
Ati “Rwose yabyaye aseka, yishimiye umwana abyaye, bitandukanye n’ibyo twari tumenyereye ko umubyeyi, agaragaza ububabare bukomeye. Hari nk’umubyeyi nzi wahagarikiye kubyara ku mwana umwe bitewe n’ububabare yahuye nabwo mu gihe cyo kubyara. ”
Dr Muhumuza na bagenzi be bashishikarije ababyeyi kwitabira gukoresha ubu buryo bufasha abagore kutababazwa n’ibise kuko ari ingirakamaro kuri bo no ku mwana.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ni ibitaro mpuzamahanga bitanga ubuvuzi bw’indwara zikomeye, biri ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no mu Karere aho biganwa n’abantu baturutse impande zose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!