00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye gutangira gutanga ’insimburamuzi’ z’amenyo

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 7 November 2025 saa 03:03
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, KFH byatangaje ko bigiye gutangira gutanga ubuvuzi bwo gusimbuza amenyo hakoreshejwe insimburamuzi (Dental Implant) nk’intambwe ikomeye mu buvuzi bw’amenyo mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), Dr. Madeleine Uwamahoro, utanga serivisi zo kwita ku menyo no ku buzima bwo mu kanwa, yavuze ko ubu buryo bwo gusimbuza amenyo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa, nka ‘dentures’ zambarwa, kuko ho hazajya hasimburwa iryinyo bahereye ku muzi waryo.

Ati” Uburyo bwo gusimbuza amenyo buzajya bukorwa hakoreshejwe insimburamuzi (Dental Implant) ifata ku igufwa aho iryinyo ryari risanzwe rifata ku muntu ryakutse no ku uwo ritigeze rimera.”

Hari hasanzwe uburyo bw’amenyo avamo (yambarwa) cyangwa agumamo ariko agafatira ku yandi.

Ugiye gusimburizwa iryinyo abanza gushyirwamo umuzi (Implant) ku igufwa, agategereza amezi atatu kugira ngo ukomere hagashyirwaho igice gifasha ishinya kutangirika, hanyuma hagashyirwaho iryinyo rishya rifungirwa kuri uwo muzi.

Uyu muganga avuga ko iyo umuntu akurikije amabwiriza yo kugira isuku no kwirinda itabi, insimburamuzi ishobora kumara igihe cy’ubuzima bwe bwose. Akomeza avuga ko bikorwa mu gihe gito, kuko bazanye inzobere ziturutse hanze ndetse n’ibikoresho bifite ubuziranenge.

Dr. Uwamahoro avuga ko iyi serivisi izajya ihabwa umuntu wakutse iryinyo rimwe cyangwa menshi, ku bantu bakuze bakutse amenyo yose ndetse n’utarigeze amera amenyo na mba bitewe n’impamvu zitandukanye.

Avuga ko akamaro k’amenyo ari ugukingira imyanya iyegereye nk’ishinya, iminwa, ururimi, kurinda amagufwa y’urwasaya no gufasha mu guhekenya ibiryo, n’ibindi.

Ati “Amenyo agira akamaro cyane kuko nk’iyo ari make cyangwa adashobora guhekenya neza, bishobora gutera ingaruka nyinshi zirimo no kurwara igifu kuko gikoresha imbaraga nyinshi mu gusya bya biryo umuntu aba atahekenye neza kandi bishobora no gutera kugira imirire mibi.”

Dr. Uwamahoro yemeza ko atari byiza gusiga umwanya wakuwemo iryinyo urimo ubusa, kuko bishobora gutuma n’andi atangira kunyeganyega bikaba byavamo izindi ndwara, ari na yo mpamvu atanga inama y’uko bagomba gushaka igisimbura iryinyo ryavuyemo.

Amenyo kimwe n’ibindi bice by’umubiri bikenera kwitabwaho, mu rwego rwo kubirinda uburwayi butandukanye.

Dr. Uwamahoro ashimangira ko ubuvuzi bw’amenyo mu Rwanda bumaze gutera imbere, ariko imyumvire y’abaturage ikiri hasi kuko abenshi bibuka kwivuza ari uko ikibazo cyarenze urugero, kandi hari ababona kwivuza amenyo nk’ikimenyetso cy’ubwibone n’ubukire.

Uyu muganga avuga ko amenyo atagiriwe isuku ashobora gufatwa n’indwara zitandukanye harimo no gucukuka, kurwara ishinya n’izindi, agasaba abantu kuyoza byibura inshuro eshatu ku munsi, kuyarinda amasukari n’itabi, kandi bakajya bakoresha isuzuma ryayo byibura inshuro ebyiri mu mwaka.

Dr. Madeleine Uwamahoro, utanga serivisi zo kwita ku menyo no ku buzima bwo mu kanwa, yavuze ko ubu buryo bwo gusimbuza amenyo butandukanye n’ubwari busanzwe
Ibitaro bya KFH biri mu bitanga serivisi nyinshi z'ubuvuzi mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages